ImyidagaduroUtuntu nutundi

Bruce Melody agiye gukora ubukwe, ifoto ye n’umugore we yavugishije benshi

Ni kenshi Cyane, abantu bagiye bibaza umugore ushobora kuba abyarira Bruce Melody, kuko atigeze akunda kumushyira ku mbuga ngoranyambaga nkuko akunda gupostinga abana be.

Hari abagiye bibaza niba atariwe witwa Catherine Bruce Melody yaririmbye mu ndirimbo ye yise Catherine.

Nyuma y’igihe kinini Bruce Melody aterekana umugore we yashyize aramugaragaza
Mumafoto yujwe ubwuzu n’urugwiro agaragara mo amarangamutima yabombi.

Iyi foto yakurikiwe no gutangaza ko agiye gukorana ubukwe nuyu mugore bamaze imyaka isaga itanu babana muburyo twita ko butemewe n’amategeko kuko ntahantu aho ari ho hose bigeze basezarana ,Ubu yamaze kubiha Umugisha bagiye gusezerana imbere y’Imana n’abantu

Benshi ku mbuga nkoranyambaga ntibanejejwe gusa Yuko Bruce Melody agiye gusezera Nuwo bamaze igihe kinini babana ariko batarasezeranye ahubwo nyuma yo kubona uyu mugore wa Bruce Melody banejejwe nuko ngo asa n’uyu muhanzi w’icyamamare mu Rwanda no Muri Africa bamwe banibaza niba baba nta Sano bafitanye.

Ubu Bruce Melody n’uyu mutambukanyi we bamaze kwibaruka abana babiri b’abakobwa nabo basa na se bakongera Kandi bagasa na Mama wabo, ibi bikaba bimwe mubitera abantu gukomeza kwibaza niba uyu muhanzi adafitanye isano n’umugore we.

Aganira n’itangaza makuru Bruce Melody nyuma yo gushyira iyi foto hanze anatangaza ko noneho agiye gukora ubukwe yabajijwe niba ntasano bafitanye asubizako ari kumwe abantu babana cyane bakageraho bagasa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button