AmakuruUburinganire

Burera: Minisitiri Bayisenge yanyuzwe n’urwego abangavu babyaye bakiri bato bagezeho biteza imbere

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof. Bayisenge Jeannette yishimiye intambwe bamwe mu bangavu bo mu karere ka Burera, basambanyijwe bagaterwa inda bakiri bato, bagezeho mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ni nyuma yo gusura ibikorwa by’aba bangavu, birimo gukora ibikoresho by’isuku ndetse n’ubuhinzi bw’ibihumyo, kuwa Kane tariki 27 Mata 2023.

Aba bangavu bibumbiye muri koperative bise ‘Uri Nyampinga Cosmetics Production Cooperative’, aho bakora amasabune asukika, ‘shampoo hand wash’ na ‘shampoo multipurpose’, amasabune akomeye, ndetse n’amavuta yo kwisiga azwi nk’igikotoro.

Ni ibikorwa batangiye nyuma yo guhurizwa hamwe n’Umuryango utari uwa Leta, Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo witwa ‘Uri Nyampinga Project’, ari na wo wabafashije kubona imashini bakoresha.

Isabune isuki n’amavuta y’igikotoro bitegereje kugurishwa

Minisitiri Bayisenge avuga ko yishimiye urwego yasanze aba bangavu bagezeho, nyuma y’ibibazo bikomeye bahuye na byo byo gutangira kurera kandi na bo bari bagikeneye kurerwa.

Ati “Dusanze bishimye kandi natwe biradushimishije. Ariko igikomeye cyane nuko dusanze bafite n’ingamba zo kudasubira aho bari bari, cyane cyane kutongera kugwa mu bishuko, kuko abenshi baba bashutswe.”

Minisitiri Bayisenge avuga ko kandi “Ibi bikorwa byongera kubagarurira icyizere bakumva ko na bo bari muri bamwe bakwiye gukora kugira ngo igihugu gitere imbere; bakumva ko ubuzima butahagaze.”

Minisitiri Bayisenge ari guha impanuro abanyamuryango ba Koperative Uri Nyampinga Cosmetics Production Cooperative

Uri Nyampinga Cosmetics Production Cooperative igizwe n’abanyamuryango 90, barimo abasubiye ku ishuri ndetse n’abakora indi mishanga, nk’ubudozi ndetse no guhinga ibihumyo.

Mukeshimana Sandrine uyobora iyi koperative avuga ko gusurwa na Minisitiri byabongereye imbaraga zo gukora. Ati “Kuba twasuwe na Minisitiri twabyishimiye cyane; twabonye ko natwe tugifite agaciro twari twarambuwe n’abadushutse bakadutera inda. Bigiye kutwongerera imbaraga mu mikorere.”

Mukeshimana yizeye ko kandi uru ruzinduko rwa Minisitiri rugiye gutuma ibyo bakora bimenyekana kurushaho. “Aratuvuganira avuge ati ‘muri Burera hari abana bakora ibikoresho by’isuku’ tubashe kubona amasoko menshi kurushaho.”

Kugeza ubu koperative Urinyampinga Cosmetics Production Cooperative bafite imashini imwe ikora amasabune asukika ndetse n’imwe ikora amasabune akomeye.

Aba bangavu bavuga ko iyo babonye amasoko bibafasha kwibeshaho ndetse n’abo babyaye kandi n’umunyamuryango akaba ashobora kukuza amafara muri koperative.

Gahunda bafite ni ukwaguka bakagira uruganda runini ku buryo bashobora guhaza isoko ry’u Rwanda n’isoko mpuzamahanga.

Abangavu barasobanurira Minisitiri uburyo GALS [Gender Action Learning System] yabaguye mu mitekerereze bagashobora kwihangira imishinga ibyara inyungu
Minisitiri Bayisenge yanasuye aho aba bangavu bakorera umushinga wo guhinga ibihumyo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button