Utuntu nutundi

Burundi: Urugo rw’uwahoze ari minisitiri w’intebe rwatangiye gusakwa na polisi kubera mpamvu ikomeye

Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, akaza gusimbuzwa, ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, urugo rwe rwasatswe n’inzego zirimo iz’ubutasi, aho bikekwa ko iwe hahishe amafaranga menshi

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko  ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023 urugo rwa Alain Guillaume Bunyoni, rwasatswe.

nk’uko byatangajwe, Polisi n’inzego z’Iperereza ngo  bari gusaka urugo rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Alain Guillaume Bunyoni. Ku busabe bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.

iri sakwa rishingiye ku mafaranga atagira ingano menshi cyane ashobora kuba ahishe mu rugo rw’uyu wabaye Minisitri w’intebe w’u Burundi.
Polisi y’u Burundi nayo yemeje ko gusaka urugo rwa Bunyoni “byategetswe n’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu.

Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, nyuma y’igihe hari hamaze bivugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yahise asimburwa na Gervais Ndirakobuca watowe n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gushyirwaho na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Icyo gihe Alain-Guillaume Bunyoni yavuyeho hamaze iminsi humvikana guterana amagambo na Perezida Ndayishimiye ku ngingo zari zikomeye zarebaga Igihugu.

Perezida Ndayishimiye kandi yari amaze iminsi atangaje ko Hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko ko Imana itabyemera.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button