Amakuru

Byasabye amasengesho ya Reagan ngo Derby yo mu Rwanda itangire

Umukino uri guhuza APR FC na Rayon Sports wabanjemo kuzamo imvururu bitewe no kutumvikana kw’amakipe yombi, bishingiye kugushwanira imyanya yo kwicaramo, aho byavuzwe ko APR FC yanze kwicara mu myanya yabo bikanga ko Rayon Sports yaba yabaroze, maze Rayon Sports nayo yanga kuva aho yari yicaye. Bisaba ko Umunyamakuru Rugaju Reagan asenga ngo Imana ihe umvugisha uyu mukino.

Uyu mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wagombaga gutangira saa cyenda zuzuye, gusa bitewe n’ibyo bibazo umukino watangiye urenzeho iminota irenga 20′,

Nyuma yo kumirwa no gutangara, Umunyamakuru Rugaju Reagan yafashe umwanya asengera uyu mupira bakunda kwita ngo nuw’I Nyarugenge, by’umwihariko uyu mukino asaba Imana ngo yirukane amadayimoni yaba ari mu mukino.

Ibi byababaje abakunzii b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bavuga ko bitari bikwiye kuba Ku mukino w’amakipe akomeye nka Rayon Sports na APR FC, icyo Bose bahurizaho nuko ibi biba mu mupira w’U Rwanda naho byazageza iyi ruhago.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Kiyovu sports naho Rayon Sports isezerera Mukura victory Sport, yaje no kwegukana umwanya wa gatatu itsinze Kiyovu sports igitego 1-0.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button