UbutaberaUbuvugizi

Byinshi ku mwana w’imyaka 13 wasabiwe gufungwa imyaka 10

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 10, nyuma y’uko iwabo murugo hafatiwe udupfunyika turenga 50 tw’urumogi dufatiwe mu cyumba cya se umubyara.

Iki gifungo yagisabiwe mu iburanishwa ryabaye ku wa 30 Mutarama 2023, nyuma yo kumara amezi atatu afunzwe ataraburanishwa.

Ubwo baburana, Nzamwita Ramadhan ufite imyirondoro igaragaza ko afite imyaka 13 y’amavuko, we n’umwunganira mu mategeko Me Camille, ngo baburanaga bemera icyaha, ariko bagaragaza ko uyu akiri umwana kandi ko byose yabishowemo n’umubyeyi we.

Me Camille ati ” Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 10, ariko ni Umwana Kandi icyaha yagishowemo n’umubyeyi umubyara. Twaburanye twemera icyaha kandi twizeye ubutabera ko buzatangwa kuri uyu mwana.”

Uyu mwana utarigeze asurwa na rimwe n’abagize umuryango ngo nabo batinya ko bashobora gufungwa kubera se, biteganyijwe ko azasomerwa umwanzuro w’urukiko ku wa 03 Gashyantare 2023, Saa tanu z’amanywa.

Umwana ukiri muto yasabiwe gufungwa imyaka 10

Mu kwezi Kw’Ukwakira 2022, nibwo Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe kirwanya ibiyobyabwenge, ajyanwa gufungirwa muri gereza ya Rwezamenyo mukarere ka Nyarugenge.

Uyu mwana kugira ngo atabwe muri yombi akurikiranweho ibiyobyabwenge, umubyeyi umubyara niwe wabigizemo uruhare kuko yatunze agatoki iwe, ubwo izi nzego zageraga mu gace batuyemo, bakamusanga kunzira baramubaza bati” waturangiye kwa Nzamwita.” Ubwo bavugaga uwo mugabo kuko ariwe bari baje bashaka, kuko usibye kuba ariko uwo mwana yitwa, na se umubyara niryo zina rye. Undi nawe yahise abatungira urutoki iwe, arangije akizwa n’amaguru.

Bageze murugo ngo bahasanze uyu mwana ari kurya bigaragara ko yari avuye ku ishuri, bamubaza aho se umubyara yagiye ababwira ko agiye kukabari, bahita binjira mu cyumba cya se baragisaka, ngo basangamo udupfunyika 53 tw’urumogi, niko guhita bata muri yombi uyu mwana utarageza imyaka y’ubukure.

Usibye kuba uyu mwana yarasanzwe murugo wenyine, ngo we ntarumogi bamusanganye mu myenda yari yambaye cyangwa icyumba yararagamo, yewe ngo kubigaragara ntabwo akoresha.

Amakuru avuga ko se ari guhigishwa uruhindu kugira ngo aze aryozwe ibi byaha, naho nyina umubyara nawe akaba yarafunzwe akatiwe imyaka 15 y’igifungo kubera gucuruza ibiyobyabwenge, ubwo uyu mwana yari afite imyaka icyenda y’amavuko gusa.

Src: Jalas official Tv

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button