AmakuruImikino

Byiringiro Lague watsinzwe igeragezwa agiye kugaruka muri APR Fc

Rutahizamu wa APR FC Byiriniro Lague wari mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yerekeje mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS mu cyiciro cya kabiri, yatangaje ko igeragezwa yaritsinzwe agiye kugaruka muri APR FC.

Tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo uyu mukinnyi yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi aho ndetse byanavugwagwa ko yamaze gusinyira iyi kipe.

Ariko siko byari bimeze cyane ko no mu bakinnyi iyi kipe yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo Lague atarimo, n’umukino wa gicuti bakinnye yagiyemo ariko bandikaho ko ari mu igeragezwa.

Uyu musore amakuru avuga ko iyi kipe itashimye urwego rwe basaba APR FC ko yahamara amezi 6 urwego rwe rwazamuka bakaba bamusinyisha, gusa ngo APR FC n’umukinnyi ntibabyemera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Byiringiro Lague yavuze ko APR FC itamwimye amahirwe yo kuguma muri iki gihugu amezi 6 ahubwo we yatsinzwe igeragezwa.

Ati “Mwiriwe neza, mu by’ukuri nagira ngo nkure abantu mu rujijo, numvise itangazamakuru batangaza ko APR FC yanyimye amahirwe yo gukina amezi 6, siko bimeze ahubwo amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigizemo uruhare.”

“Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza, nabonye aho imbaraga azanjye nkeya ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze andi mahirwe nzongera kubona nzayabyaza umusaruro.”

Byiringiro Lague akaba agomba kugaruka mu Rwanda agakomezanya n’ikipe ye ya APR FC agifitiye amasezerano y’imyaka 2

 

 

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button