Utuntu nutundi

CAF yafashe umwanzuro washenguye imitima y’abanyarwanda

Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF ryamenyesheje ikipe y’U Rwanda ko yatewe mpaga, nyuma yo gikinisha umukinnyi ufite amakarita menshi.

Mu itangazo ryasowe n’akanama k’imyitwarire muri CAF, aka kanama kagaragaje ko amavubi aterwa Forfeit kubera gukinisha Muhire Kevin Kandi afite amakarita atatu.

Ibi byaje nyuma y’aho Ikipe ya Benin ireze U Rwanda nyuma y’umukino wabereye kuri KIGALI PELE STADIUM ndetse amakipe yombi akanganya 1-1, nyuma y’umukino umutoza wa Benin avuga ko bagomba kurega ikipe y’U Rwanda. U Rwanda rwo rwavugaga ko nta raporo y’abasifuzi babonye ndetse Kandi umukinnyi Muhire Kevin akaba atari yasotse k’urutonde rw’abatemerewe gukina umukino wa Benin buryo ko ngo ikosa atari uryabo, CAF yahise ihana abasifuzi batatanze raporo gusa ntibyakuyeho ko U Rwanda ruhanywa.

U Rwanda rwari rufite inzozi zo kujya mu mukino ya y’igikombe cy’Africa gusa aho yakuriweho amanota yahise itakaza ikizere dore ko Ubu ari iya nyuma n’amanota abiri.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button