Amakuru

Car Free Day yasubitswe kubera Misa yo kwakira Kardinali Kambanda

Umujyi wa Kigali watangaje ko siporo rusange ya Car Free Day yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 6 ukuboza 2020, yasubitswe bitewe n’indi
gahunda iteganyijwe kuri uwo munsi ya Misa yo kwakira Kardinali Kambanda ikazabera muri Kigali Arena.

Iyi gahunda yahagaritse Car Free day ijyanye na Misa izasomwa na Arkiyepiskopi wa Kigali Kardinal Antoine Kambanda, muri Kigali Arena.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Ukuboza 2020, rivuga ko siporo rusange yari iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020, itazaba kubera indi gahunda iteganyijwe.

Iri tangazo rigira riti: “Umujyi wa Kigali urabamenyesha ko Siporo ya Car Free Day yagombaga kuba ku cyumweru tariki ya 06/12/2020 itakibaye bitewe n’indi gahunda iteganyijwe kuri uwo munsi, ni yo mpamvu twayikoze ku Cyumweru gishize. Indi siporo izaba tariki 20/12/2020. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

Iki cyemezo ngo gifitanye isano no kuba ku Cyumweru hari Misa y’Umuganura izasomwa na Cardinal Antoine Kambanda muri Kigali Arena
saa tanu, ku buryo yashoboraga kudahura neza n’ingendo z’abazayijyamo muri ayo masaha.

Ubusanzwe buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, abatuye Umujyi wa Kigali bahurira mu mihanda imwe yagenwe, bagakora siporo nta komyi, aho ibinyabigizi biba byakumiriwe.

Cardinal Kambanda agiye gusoma miss ya mbere nyuma yo kugirwa Cardinal na Papa Francis, mu gikorwa cyabereye i Roma ku wa 28 Ugushyingo 2020.

Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button