ImyidagaduroImyidagaduro

Clapton Kibonge avuga ko hari abakeka ko abanyarwenya batajya bababara

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge muri sinema nyarwanda, ndetse akaba n’umunyarwenya, yavuze ko hari abantu bazi ko abakora akazi ko gusetsa abantu batajya bababara.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye mu makuru Kuri televiziyo y’u Rwanda, mu mwanya wiswe “Uburyohe bwa Weekend”, aho yavuze ko abantu batekereza ko abakora akazi ko gusetsa abantu batajya bagira amarangamutima yo kubabara.

Ati” abantu batekereza ko twe tutajya tugira amarangamutima yo kubabara, mbese batekereza ko twe tutari abantu kuko ushobora no guhurira n’umuntu ahantu mwese mwatabaye wamusuhuza, agahita atangira guseka akakubwira ko ashaka ko uba wowe azi kuko aba akuzi useka, akirengagiza ko nshobora no kujya gusetsa abantu nyamara muri njye mbabaye.”

Clapton mukazi ko gusetsa abantu

“Ikindi ntabwo abantu bajya bemera ko tugira ubuzima bwihariye kuko hari umunyarwenya ushobora gukora impanuka, ariko abantu bakemeza buryo ki ari film igiye gusohoka cyangwa se yaba yakoze ubukwe nabyo bakabifata batyo.”

Clapton avuga ko kimwe mu bintu byabanje kumugora akinjira mumwuga wo gusetsa abantu(umunyarwenya), ari ukubwira abantu ikintu wowe watekerezaga ko gisekeje ariko ntubaseke.

Ati” ikintu cyangoye cyane mbere na mbere ni ukujya muruhame nkabwira abantu ikintu ariko nabona badasetse nkumva ndababaye, gusa nanjye ariko nabaga mfite imbaraga zivanze n’ubwoba kuburyo nashoboraga kubatera Blague(urwenya) nk’uri kubategeka.”

Clapton nk’umunyaewenya ukinana na Rusine Patrick basinze

Uyu munyarwenya akaba n’umukinnyi wa Film yasabye abantu gushyigikira sinema nyarwanda, aho bishoboka bakongererwa n’ubushobozi ngo kuko ibitekerezo bya film nziza biba bihari ariko ntibishyirwe mu bikorwa kubera ubushobozi buke.

Clapton Kibonge yatangiye gukina film nyarwanda mu mwaka 2015 aho yazamukiye muri film ya Seburikoko, nyuma nawe aza kwandika ize zirimo iyitwa Umuturanyi n’icyaremwe gishya. Usibye sinema kandi uyu munyarwenya uvuga ko amaze igihe atararenza ibiro 50, ajya anacishamo akaririmba kuko hari n’indirimbo yakunzwe cyane yitwa ISENGESHO, Ihangane, Fata telephone, he made a way n’izindi.

Dore bimwe mubihangano bye:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button