ImyidagaduroUtuntu nutundi

Couple ya Tracy ikomeje kwibasirwa kuri Twitter

Benshi bamaze kumenyera ko urubuga rwa Twitter rukemukiraho ibibazo runaka, ariko nanone rukaberaho udukoryo dutandukanye.

Bimwe mu byabereye kuri Twitter kuri uyu wa 04 Ukuboza 2022, ni umukobwa witwa Ornella mwiza(amazina akoresha kuri Twitter), wapostinze ifoto y’umunyamakuru wa KC2, Tracy ari kumwe n’umugabo we yibaza ngo niba gahunda zo mu buriri zigenda neza.

Benshi mu bamusubije kuri iyo foto bagiye bagaragaza amarangamutima yabo, harimo abayivugagaho ibindi bintu ariko harimo n’abagaragaje ko iri ari ihohoterwa ari gukorera aba bantu mu gihe yapostinze ifoto yabo nta burenganzira ahawe.

Uwiyita Edison yagize ati” ibintu wakoze biteye isoni wigaye, ubu wowe uwagukorera ibintu nk’ibi byagushimisha? Ukeneye kwakira Yezu.”

Mugenzi we witwa Hakizimana Jean de Dieu nawe yungamo ati” nshuti ibyo wakoze bigize icyaha cya Cybercrime na harassment, si byiza guahyiraho ifoto y’abandi nta burenganzira bwabo ufite, bitari ibyo I Mageragere urakomangayo.”

 

Uyu wiyita Ndekura vuba nawe yagaragaje ko iri ari ihohoterwa ari gukorera iyi couple cyane ko yanatumye hari abibaza impamvu ngo batabyara, Kandi urubyaro rutangwa n’Imana.

Ati”This is harassment crime, ubu rero babishatse bagushinja icyaha cyo gusebya no gukoza isoni muruhame, abantu babandi. You are not allowed to post their picture without permission Please gabanya.”

Ni mugihe umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane madamu Ingabire Marie Immaculee, aherutse kugaragara ko ihohoterwa atari irishingiye ku gitsina gusa, ahubwo hari n’ubundi bwoko burimo guhoza undi ku nkeke, iribabaza umutima n’ibindi.

Atiβ€œtuzi ko guhohotera umuntu ari ukumusambanya cyangwa kumukubita ukamukomeretsa, ariko sibyo, ihohotera rirenga aho. buriya hari ihohoterwa twirengagiza ndetse tudakunda no kubonera ibimenyetso, ihohoterwa ribabaza umutima, ribabaza imitekerereze, guhoza undi ku nkeke, ibyo ni bibi cyane bikeneye ubujyanama, kugira ngo uwabikorewe abashe kubivuga.”

Bibasiwe n’abakoresha urubuga rwa Twitter

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button