Ubutabera

Cyuma Hassan yasabye ko inteko imuburanisha yahinduka

Niyosenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan, afatanyije n’abamwunganira mu mategeko barasaba ko yaburanishwa n’inteko y’abacamanza batatu aho kuba umwe.

Ageze imbere y’umucamanza kuri uyu wa kabiri yasabye ko yaburana yicaye kuko akaguru ke katameze neza, ati: “Mu gitondo nza kuburana badupakiye imodoka nk’abapakira ibitoki, intebe iranyica.”

Umucamanza yamubwiye ko ihame ari uko ababuraynyi baburana bahagaze imbere y’umucamanza kandi ko nta cyemezo cya muganga cyerekana ko afite ikibazo gituma aburana yicaye. Ati: “Urihangana uburane uhagaze”.

Abamwunganira mu mategeko bagaragaza ko impamvu bifuza abacamanza barenze umwe ari murwego rwo kubona ubutabera bukwiye nkuko bigarukwaho na Me Gashabana Gatera.

Me Gashabana yavuze ko batanenga itegeko ryemerera umucamanza umwe kuburanisha urubanza, gusa ko “mu nyungu z’ubutabera n’uburemere bw’urubanza dushobora gusaba perezida w’urukiko ko rwaburanishwa n’abacamanza batatu.”

Yongeraho ati: “Turasaba rero ko mwatwemerera ko tugategereza igisubizo ku cyo twasabye perezida w’urukiko, tukemera tugategereza igisubizo cye.”

Gusa umushinjacyaha yahise agaragaza ko ibyo Perezida w’urukiko yakoze ashyiraho umucamanza umwe muri uru rubanza ari uko yari asanze ariwe ukwiye.

Ibi ari kubisaba nyuma yo kujuririra igihano yari yahawe n’urukiko, avuga ko yarenganye. Gusa byemejwe ko hagiye gusuzumwa ubu busabe bwa Hassan hakarebaa niba bufite ishingiro gusa agashimangira ko babutanze igihe cyararenze.

Mu mwaka wa 2021 urwo rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya 5.000.000. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’Itangazamakuru.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button