AmakuruMumahangaUbuvugiziUbuzima

Darfur: Abana n’imiryango yo munkambi ya Zamzam baratabarizwa

Abana n’imiryango ibarizwa mu nkambi ya Zamzam muri mu karere k’amajyaruguru ya Darfur, baratabarizwa kubera inzara yatangiye guhitana ubuzima bwa bamwe mu bana bahakambitse.

Ibi ni nimwe mu bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abaganga hatagira umupaka, MSF, aho bavuga ko kuva intambara itangiye hagati ya leta ya Sudan n’imitwe yitwara gisirikare mukwezi kwa Mata 2023, abasaga ibihumbi 300, bakuwe mu byabo bakimurirwa mu nkambi ya Zamzam, bari mu bwigunge bukabije kuko nta gikorwa kigamije gutuma bagira imibereho myiza babona by’umwihariko ubuvuzi n’ibyo kurya.

Binyuze mu itangazo MSF yashyize ahagaragara ku wa mbere tariki 05 Gashyantare 2024, yavuze ko hari abana basaga 13 bapfa bishwe n’inzara buri munsi hashingiwe ku isesengurwa ryakozwe.

Gahunda zo kurwanya imirire mibi muri Darfur ntizigikorwa kubera intambara iri muri aka gace. Ubu MSF yonyine niyo ikora ibikorwa by’unutabazi haba muri iyo nkambi no mubindi bice by’igihugu.

Imibare ya MSF igaragaza ko mu ngo 400 zakoreweho ubushakashatsi, izigera kuri 2.5 mu bantu ibihumbi 10 kumunsi muri iyi nkambi bitaba Imana, bityo uyu muryango ugaheraho usaba amahanga gutabara abatuye muri iyi nkambi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button