AmakuruIyobokamana

Diyosezi Gatorika ya Kabgayi yahawe musenyeri mushya

Diyosezi Gatorika ya Kabgayi yahawe musenyeri mushya Kuri Uyu wa 02 Gicurasi 2023, nyuma y’uko Simargde Mbonyintege wari umushumba wayo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uwari umuyobozi wa kaminuza Gatorika ya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi) Bartazard Ntivuguruzwa, niwe wahise ushyirwa kuri uwo mwanya w’ubushumba.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, aribwo Dr Ntivuguruzwa yatorewe kuba ‘Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi’.

Mu butumwa Kandi uwari musenyeri wa Kabgayi, yasabye abihaye Imana aho bari kuvuza inzongera ku isaha ya saa sita, bishimira umushumba mushya wa diyosezi ya Kabgayi uje kumukorera mu ngata.

Padiri Dr Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967.

Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.

Mu 1991 kugeza mu 1995, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire ngana- Mana.

Ku wa 18 Mutarama 1997, ni bwo Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, inshingano yafatanyaga no kwita ku masomo y’imyigishirize.

Yabaye kandi Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ndetse aza kugirwa ushinzwe gukurikirana amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010-2017.

Padiri Dr Ntivuguruzwa afite Impamyabushobozi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Tewolojiya yavanye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi. Kuri ubu yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button