ImyidagaduroUtuntu nutundi

Dore bimwe mu bintu ukora utari uziko bishobora gushyira iherezo kurukundo rwawe

DORE BIMWE MU BINTU UKORA UTARUZI KO BISHOBORA GUSHYIRA IHEREZO K’URUKUNDO RWAWE (KUGUTANYA NUWO MUKUNDANA)

Mubuzima bwa muntu agira ibice Byinshi muri we bikora imirimo itandukanya
Uyu munsi reka turebe ku gice cyo gukunda cy’umuntu aricyo bita amaranga mutima

Aya marangamutima niyo atuma wanga cyangwa ugakunda ikintu cyangwa umuntu, bivuze ko niba urimuzima ukunda ikintu cyangwa umuntu

Niba se harumuntu wakunze bivuye mu Marangamutima waruziko hari Ibintu ukora buri munsi bishobora gutuma arekereho kugukunda no Ku kwiyumvamo???

1.Wa mukobwa we waruziko gutinda kuri Telephone Cyane utavugana n’umukunzi wawe bitamushimisha?

Kuba busy cyangwa guhuga kuri Telephone Cyane sibyiza Kuko nubwo waba uvugana n’umukobwa mugenzi wawe sibyiza ko uwo mukundana aguhamagara agasanga uhuze uri kuyivugiraho kabone nubwo wahita ukupa uwo mwavuganagana ukitaba umukunzi wawe ariko aba yakabitse mu mutima
Ukwiye kumenya amasaha umukunzi wawe agukeneraho kuri Telephone ukirinda ko asanga telephone itariho cyangwa uri kuyivugiraho

2. Wa Musore waruziko umukunzi wawe atishimira ko usesagura amafaranga kabone nubwo waba uri kugerageza kumunezeza?
Uburyo ukoresha mo umutungo wawe nabi kugirango Wenda wemeze uwo mukundana bishobora gutuma agutera ikizere akabona ko kubaka bizakugora usesagura
Niyo waba Ufite ibyamirenge ugomba guhora umwereka ko kubona amafaranga bigoye Kandi wagira nicyo umuha ukamwereka ko kivuye kure ,bituma adatekereza ko n’abandi bakobwa uyabaha akakubonamo Umugabo Uzi gushakisha ubuzima ariko gusesagura mbisubiremo byatuma agutera ikizere.

3.Wa Mukobwa ntuzigere usaba umusore ukunda amafaranga
Mugihe atibwirije Ngo agire icyo agukorera niba umukunda Koko ntukwiriye kumusaba amafaranga kuko iyo yicaye yiherereye abitekerezaho akabona ushobora kuba waraje mubuzima bwe kubera amafaranga bityo ibyo bikaba byatuma agutera ikizere ko nokubaka mugihe ukunda amafaranga uko byagorana

4.Wa Musore sibyiza ko ugarura Cyane Mama wawe mubiganiro ugirana n’umukunzi wawe cyangwa kwereka uwo mukundana ko ukunda Mama wawe kurwego rukabije.
Sinkubwiye Ngo umwange mukunde ku giti cyawe kuko hari abakobwa baba bashaka ko urukundo rwose urubaha bityo bagaterwa ubwoba nuko igihe cyose waba ukunda Mama wawe Cyane byatuma ibyo wowe musore winjiza byose utazajya ubyinjiza murugo kuko haba hari ibyo wajyanye Kwa
Mama wawe
Waterwa ikizere nuwo ukunda rero kubera kumwereka ko ukunda Mama wawe Cyane.

5.Wa Mukobwa we sibyizi ko ugira inshuti za Bahungu zindi mukunda kwita aba (Besto)
Ibi ntibinezeza nagato uwo mukundana kuko yifuza ko amabanga yawe yose nta wundi ukwiye kuyamenya utari we cyo kimwe n’umusore nawe kugira inshuti zindi za bakobwa nubwo byaba bisanzwe ntukwiye gutuma umukunzi wawe azimenya kuko ntibimushimisha bishobora kumuviramo kurekeraho kukwiyimvamo bitewe nuko aba yumva utari uwe wenyine.

Ibyo byose uzabyirinde kugirango udatandukana nuwo mukundana.

6.Wa Musore we niba Ufite umukunzi ariko ukunda kunywa amayoga menshi ugasinda ntakizere agufitiye ahora akubwira ko ukwiye kwisubiraho akakugumaho ariko umunsi yabonye undi umeze uko ashaka ntazazuyaza kukureka
Ukwiye kunywa ariko ntukabye nigihe wasinze ntuhamagare umukunzi wawe cyangwa Ngo wifuze kubonana nawe biramubabaza cyane akagutera ikizere akanabona ko ntahazaza hawe mugihe cyose ukimeze utyo

7.Wa Mukobwa we igihe Ufite umukunzi ujye wirinda gukunda kurara mugasozi (ahatari iwanyu) Ibi bituma atekereza ko ushobora kuba uri ikirara ugenda uraraguza Aho ugeze bikamutera kugutera ikizere ko kubaka nabyo bizakugora

8.Musore irinde kugaragara nku munyabwoba mumaso yuwo ukunda ugomba kumwereka ko wahangana nikintu icyaricyo cyose mu bikomeye byose bituma akugirira ikizera kurushaho ariko kubona ko uri umunyantege nkeya bita abona ko nyine Utahangana nibibazo byaba byabaziye mwembi murukundo rwanyu cyangwa nigihe mwaba mukundana.

9. Ntabwo ukwiye kwereka umukunzi wawe ko ikibahuza Ari imibonano mpuzabitsina gusa cyangwa ibindi byose by’irari ry’umubiri.
Mwereke ko ibye byose ubikunda kandi ko Imibonano mpuza bitsina idafata umwanya munini ku gisobanuro cyuko umufata ibi bituma arushaho kukwiyimvamo no kukugirira ikizere

10.Kugira umwanda k’umusore cyangwa umukobwa nibimwe mubituma uterwa ikizere kuko mugihe cyose utiyitaho byagora uwo ukundana nawe kumva ko we uzamwitaho
Ukwiye gusa neza cyane cyane mugihe urahura n’umukunzi wawe ndetse ukagirira n’isuku ibice byawe by’ibanga cyane cyane mukanwa no mukwaha Kandi bikaba byiza uramutse Ufite impumuro y’umubavu cyangwa amavuta uzwiho.

Ibyo nibimwe muri Byinshi wakora ukabengwa byihuse
Ese wowe ubikora Ute mu Rukundo rwawe ganira na Umusemburo.com muri comment

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button