ImyidagaduroUbuzimaUtuntu nutundi

Dore Impamvu abana bakiri bato aribo biganje mu rukundo rw’iki gihe.

Mu rukundo rw’iki gihe usanga rwiganjemo abakiri bato ndetse badafite na gahunda yo gushinga urugo, ese kuki muri iki gihe abana bato nabo baba bumva bajya mu rukundo?

1. Niyo si tugezemo.

Mu byukuri baravuga ngo Isi ya kera siyo y’ubu, ubu usanga buri muntu muri sosiyete agaragara bitandukanye na cyera, ibi rero bituma n’abakiri bato bisanga mu bikorwa bitari ngombwa kuri bo, ugasanga nyine bitewe no kugaragara cyane bitumye hari Umusore umubengutse gusa cyera ho byari bigoye kuko umukobwa utarakura nta bikorwa byinshi yagaragaragamo.

2.Imirerere ndetse n’imico byarahindutse.

Uko imico igenda ihindagurika, bituma n’uburere buhabwa abana bakiri bato buhinduka, urugero niba mbere nta mwana wagendaga nijoro cyangwa ngo ajye mu kabari by’umwihariko uw’umukobwa, ariko ubu akaba yajyamo, biratandukanye. Ibi rero bikururira abana bato kumenyana n’abantu by’umwihariko ababaruta babashora mu nkundo.

3. Iterambere mu itumanaho.

Mu by’ukuri telefoni 📞 Ifasha abana kubaka urukundo, niba bigana bagahana nimero bavuganiraho, bizoroha kuribo ko bakinjira mu rukundo. ndetse Kandi umwana iyo afite telefoni bimworohera kunenyana n’abandi bantu benshi, biciye Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram, watsaap, TikTok n’izindi.

4. Uruhare rw’ababyeyi.

Usanga ababyeyi b’iki gihe nabo batita Ku burere baha abana babo, bityo bigatuma umwana akora icyo ashatse aribyo bibasunikira kujya my rukundo n’urungano rwe bitewe n’ibyo umwana yungukiramo. Urugero, ugasanga nk’umwana w’umukobwa ntiyitabwaho ngo ahabwe byose yifuza, bigatuma niba abonye Umusore ubimufasha ahita yinjira mu rukundo akiri muto.

Mu by’ukuri Hari impamvu nyinshi tutagarutseho haruguru  zitera ibi byose, gusa iz’ingenzi nizo.

Nta myaka fatizo ihari igaragaza igihe umwana akwiye kujya mu rukundo, gusa umuntu akwiye kujya mu rukundo afite intego by’umwihariko iyo kubaka urugo, mu gihe utaragira iyo ntego ntukwiye kujya mu rukundo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button