Dortmund ikomeje guhabwa urw’amenyo n’abakunzi ba Ruhago nyuma yo kwigana amakipe arimo Arsenal
Ikipe ya Brussia Dortmund ikomeje guhabwa urw’amenyo n’abakunzi b’umupira w’amaguru Ku Isi, nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona Ku munsi wanyuma, ibatizwa izina rya Arsenal nayo yayoboye igihe kinini bikarangira ibuze byose.
Ni nyuma y’umunsi wa nyuma muri shampiyona y’ubudage yegukanywe na Bayern Munich nyuma yo gutsindwa umukino wayo maze Brussia Dortmund yahabwaga amahirwe, inganya ibitego 2-2 na Meinze.
Ikipe Ya Dortmund yasabwaga gutsindwa kugirango yegukane igikombe cya shampiyona idaheruka, dore ko yagiye gukina, irusha Bayern amanota abiri.
![](https://umusemburo.com/wp-content/uploads/2023/05/IMG-20230527-WA0418.jpg)
Bayern Munich imaze Imyaka 11 yikurikiranya itwara ibikombe bya shampiyona hariya mu gihugu cy’ubudage.
Nyuma y’ibi byabaye kuri Dortmund ikomeje gushyirwa mu gatebo kamwe n’amakipe arimo Kiyovu Sports, Arsenal ndetse na Villa sport club nayo yasabwaga gutsinda kugirango itware igikombe gusa bikayinanira hanyuma Vipers igatwara igikombe cya shampiyona.