Amakuru

Dr. Augustin Iyamuremye wigeze kuyobora urwego rw’iperereza mu Rwanda yeguye ku mwanya wa Sena

Dr Augustin Iyamuremye, wigeze kuyobora urwego rw’iperereza mu Rwanda na Minisiteri y’itangazamakuru, yeguye ku mwanya we wo kuyobora Sena y’u Rwanda.

Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye kuri izi nshingano ndetse no ku zo kuba umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.

Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

N’ubwo yasabye kwegura ariko ntabwo biramenyekana niba Perezida yemeye ubusabe bwe.

Ibaruwa Dr. Augustin Iyamuremye yanditse asaba kwegura
Dr Iyamuremye afite imyaka73 y’amavuko, ni impuguke mu buvuzi bw’amatungo, akaba yaragiye akora imirimo itandukanye muri leta, harimo no kuba yarigeze kuba senateri. Kuva mu mwaka w’1977 kugera mu mwaka w’1984 yari umuyobozi wa Laboratoire ya kaminuza y’u Rwanda.
Mu Ukuboza mu mwaka w’1990 kugera mu mwaka w’1992 aba Prefet wa Gitarama, kuva muri Kamena mu mwaka w’1992 kugera muri Mata 1994 yabaye umuyobozi w’ibiro by’iperereza mu gihugu, muri Nyakanya mu mwaka w’1994 kugera mu mwaka w’1998 yabaye Minisitiri w’ubuhinzi. Kuva mu mwaka w’1998 kugera muri Nyakanga mu mwaka w’1999 yabaye Minisitiri w’itangazamakuru.
Kuva muri Nyakanga mu mwaka w’1999 kugera muri Werurwe mu mwaka w’2000 yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, naho kuva mu mwaka w’2001 kugera mu mwaka w’2003 yabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko. Kuva mu mwaka wa 2015 yari umuyobozi w’urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’inararibonye.
Dr.Iyamuremye ni umwarimu muri kaminuza yabaye umunyapolitiki amenyekana cyane mu ishyaka PSD. Mu mwaka wa 2017 nk’umwe mu bayobozi ba PSD ni we watangaje ko iri shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017. Umwanya yaraye atorewe wo kuba Perezida wa Sena y’u Rwanda, yawusimbuyeho Bernard Makuza wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2014

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button