AmakuruMumahangaUtuntu nutundi

Dr Congo: umwana w’imyaka 12 hamwe nabasirikare bapfiriye mu kabari ubwo haturikiraga igisasu

Abantu batandatu bapfuye abandi barenga 10 barakomereka ubwo ikintu cyaturikaga mu kabari ko mu kigo cya gisirikare cya Katindo mu majyaruguru ya Goma mu ijoro ryo kuwa kane, nk’uko abategetsi babyemeje.

Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, Lieutenant-général Constant Ndima, yatangaje ko inzego z’umutekano zatabaye kandi zatangiye iperereza ngo zimenye ibijyanye n’uku guturika.

Minisiteri y’itumanaho ya Congo yatangaje ko abantu umunani byari byavuzwe mbere n’abategetsi ko bapfuye atari ko bimeze, ko ahubwo babiri muri bo bari bakomeretse bikomeye ariko bagifite ubuzima.

Iyi minisiteri yavuze ko mu bapfuye harimo umusirikare w’ipeti rya lieutenant-colonel, undi w’ipeti rya capitaine, umugore w’uwo lieutenant-colonel, nyiri akabari, hamwe n’umuhungu w’imyaka 12.

Uko guturika kwabereye mu kabari kari muri metero 100 uvuye ahari ibitaro bya gisirikare muri iki kigo.

Abakomeretse 13 bahise bajyanwa muri ibyo bitaro, naho babiri bakomeretse bikomeye bakajyanwa ku bitaro bikuru bya Ndosho muri Goma, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.

Amashusho agaragaza imirambo n’inkomere yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga ibi bikimara kuba.

Ministeri y’itumanaho ya DR Congo ivuga ko “bigoye kuri iyi saha kumenya ubwoko n’inkomoko y’uko guturika”.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button