AmakuruMumahanga

DRC: Abaguye mu gitero cyo mu nkambi ya Mugunga bagiye gushyingurwa

Umuvugizi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yasabye abaturage batuye mumujyi wa Goma, kwambara imyenda y’umukara kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, kugira ngo baherekeze Kandi bashyingure mucyubahiro impunzi 35 ziherute kugabwaho igitero.

Ibi Patrick Muyaya yabitangaje akigera ku kibuga cy’indege cya Goma, aho yananditse kuri X(Twitter) avuga ko amaraso y’izi mpunzi agomba kuzahorerwa. Ati”Amaraso yabo araririra guhorerwa.”

Umuhango wo gushyingura izi nzirakarengane ngo wagombaga kuba ku cyumweru tariki 12 Gicurasi, gusa ngo biza guhinduka bitewe n’imirimo yo gutegura aho bagomba gushyingurwa, ibyatumye kuri uyu munsi bayshyingurwaho hatangazwa icyunamo muri Goma yose.

Mbere yo gushyingura aba bantu bishwe biganjemo abaganjemo abagore n’abana urabanzirizwa n’umuhango wo kubasezeraho bwanyuma ubera muri stade de l’Unité mu mujyi wa Goma.

Abaguye mu gitero, repubulika ya demokarasi ya Congo na leta zunze ubumwe za Amerika bashinja M23 kukigiramo uruhare, umubare wabo warazamutse ugera kuri 35 uvuye kubantu icyenda bari baherutse gutangazwa ko baguye mu nkambi ya Mugunga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button