AmakuruUmutekano

DRC: Ibitangazamakuru by’u Rwanda byahagaritswe gukora

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo guhagarika ibitangazamakuru by’u Rwanda bikorera ku butaka bwayo.

Uyu mwanzuro wafashwe ku ya 02 Gashyantare 2023, ubwo Papa Françis yari muruzinduko muri iki gihugu.

Ni umwanzuro wafashwe n’inama nkuru ishinzwe kugenzura itangazamakuru muri iki gihugu cya DRC.

abantu bamwe na raporo y’igenzura byagaragaje ko Canal + Rwanda ngo yavangiye amashusho ya televiziyo zo muri Congo zirimo RTNC ya leta, Tele 50, Digital Congo, Molière TV na 10e rue gusa bamwe mu banye-congo batunze izi Dekoderi bavuga ibyavuzwe atari ukuri ko bakomeje kureba amashusho nta komyi bityo ko ibivugwa atari ukuri.

Iyi nama yatangaje ko mu gihe cy’uruzinduko rwa Papa Francisi Kinshasa , ibinyamakuru byo muri Congo bitagaragaraga ahubwo ko ibyo mu Rwanda aribyo byagaragaraga ibintu bahise bahuza no kuba byagumura abaturage bakayoboka M23 bashinja u Rwanda.

Uyu mwanzuro wo gufunga ibinyamakuru byo mu Rwanda biboneka kuri Bouquet ya Canalsat , copi yawo yashyikirijwe Perezida Tshisekedi ndetse uhabwa umugisha n’umuyobozi wa Canal+ muri Congo inasazanzwe ari umuryamuryango wayo.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na Congo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button