Amakuru

DRC: Ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kuruka

Mugihe hari hashize igihe kitageze ku mezi abiri abaturage batuye mu bice bya Goma na Rubavu ku ruhande rw’U Rwanda baburiwe ko ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo, bigiye kongera kuruka,  amakuru aravuga ko Nyamuragira yo Yaba yatangiye kuruka.

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi avuga ko iki kirunga cya Nyamuragira, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023,  cyatangiye kuruka cyerekeza ku gice cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu birunga byaho.

Amafoto yafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi agaragaza Nyamuragira yaka umuriro cyane ndetse gusa n’igitangiye kuruka, icyakora ngo nticyarukanye ubukana bwinshi nkuko abaturage bari Labamba babitangaje

Ibi bibaye mugihe ku wa 13 Werurwe 2023, OVB mu itangazo yasohoye yaburiye abaturage baturiye mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zayo.

Iki kigo cyavuze ko mu minsi ishize cyatangaje umutingito udasanzwe wahuriranye no gutunguka k’urukoma imusozi ariko bidakabije byabereye mu bice iki kirunga giherereyemo bityo ko ibyaraye bibaye bishobora gutuma habaho iruka.

Nyamulagira yaherukaga kuruka mu 2011, ari na bwo iruka ryayo ryagize ingufu nyinshi bwa mbere mu myaka 100 yari ishize. Amahirwe ni uko hafi yacyo hadatuwe ariko urusobe rw’ibinyabuzima rurahangirikira cyane

Muri Gicurasi 2021 Ikirunga cya Nyiragongo cyari cyarutse, ibyabanjirijwe no kwaka umuriro nk’uko ku cya Nyamulagira byagenze.

Icyo gihe Abanye-Congo bagera ku bihumbi icumi bari bahungiye mu Rwanda cyane ko rwihutiye gufungura imipaka irutandukanya na RDC mu buryo bwo gutanga ubufasha kugira ngo iruka ry’icyo kirunga ritagira uwo rihitana.

Nyamuragira ngo Yaba yatangiye kuruka

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button