AmakuruIbikorwaremezoMumahangaUbuzima

DRC: Imvura nyinshi yahitanye abarenga 100

Abarenga 100 ni bo bamaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye i Kinshasa, mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amafoto n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana inyubako nyinshi z’i Kinshasa zamaze kurengerwa n’amazi. Iyi mvura idasanzwe ngo yatangiye kugwa mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022, aho  yateje imyuzure n’inkangu mu bice bya Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Imibare y’agateganyo yatangajwe na Radio Top Congo FM ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, ivuga ko abantu barenga 100 ari bo byamaze kumenyekana ko bamaze gupfa. Usibye abapfuye, amakuru avuga ko hari n’ibikorwa remezo byiganjemo imihanda byasenyutse.

Muri byo harimo nk’umuhanda ’Route Nationale no1’ uhuza umujyi wa Kinshasa n’uwa Matadi wo mu ntara ya Kongo yo hagati (Kongo-Central), wacikiyemo kabiri ahitwa Matadi Kibala ho muri Komini ya Mont-Ngafula.

Icikamo kabiri ry’uyu muhanda bivugwa ko ryagize ingaruka zikomeye ku mibereho, kuko nk’amakamyo yari yikoreye ibicuruzwa yabuze aho anyura. Aka gace kandi kari mu twapfuyemo abantu benshi kuko kugeza ku gicamunsi kari kamaze kumenyekanamo abantu 10 bapfuye. Ni nyuma ya Komine yitwa Selembao yabarurwagamo abantu 12 bapfuye ndetse n’agace kitwa Ngaliema kabaruwemo abantu umunani.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button