AmakuruUmutekano

DRC: Ingabo za EAC na MONUSCO, mu bwiyunge bwo kugarura amahoro

Mu minsi ishize nibwo ingabo z’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba zerekeje muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Ku kibazo cy’umutekano udahagije muri icyo Gihugu.

Umugaba w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagiye kugarura amahoro muri Congo (EACRF), Maj Gen Jeff Nyagah, ku wa Kabiri yaganiriye na mugenzi we w’ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO), Lt Gen Otávio Rodrigues de Miranda Filho.

Abagaba bombi baganiriye ku mikoramire irimo kumenya imbago za buri ruhande, imicungire y’ikirere cyo mu duce bagenzura, ubufatanye mu bwirinzi, gusangira amakuru y’ubutasi, ubufatanye mu gusangizanya ibikoresho nk’imiti, gufashanya mu buvuzi bwihuse n’ibindi.

Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 mu Burazirazuba bwa Congo mu gihe iza EAC zatangiye kuhagera mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi b’akarere mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano biri muri RDC.

Ingabo za EAC zoherejwe muri RDC zigizwe n’izituruka mu bihugu bya Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda.

Angola yatangaje ko nayo izohereza ingabo zayo ariko zizaba zije mu bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button