MumahangaUmutekano

DRC: M23 ivuga ko iki gihugu kidashaka amahoro na busa

Umutwe wa M23 uvuga ko impamvu ibintu bitajya mu buryo ngo imirwano ihagarare biterwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, idashaka ko bihagarara kuko ngo ariyo ikomeje kugaba ibitero hirya no hino.

Uyu mutwe uvuga ko ibintu biri kurushaho kuzamba kuko uri kugabwaho ibitero ndetse na Jenoside ikomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Congo. Ubuyobozi bwa M23 kandi basohoye itangazo rigaragaza ko ukomeje kugorwa na DRC, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’i Luanda na Nairobi.

M23 igaragaza ko ifite umugambi wo gukomeza kurekura ibice yafashe, gusa ngo guverinoma ya Congo yo ikaba idashaka amahoro muri iki gihugu, ibikorwa ifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro bakica abaturage.

M23 kandi ikomeza yibutsa umuryango mpuzamahanga ko nubwo Guverinoma ya DRC yavuze ko abacancuro bari muri iki Gihugu ari bahawe akazi ko gutoza abasirikare ba FARDC, ari ikinyoma kuko ari bo baza imbere mu rugamba FARDC iri kurwanamo na M23.

Uyu mutwe uvuga ko ibi binyoma bikomeje gutuma ibintu birushaho kuba bibi, uvuga kandi ko uhangayikishijwe n’ubufasha MONUSCO iha FARDC mu rugamba irwanamo na M23 burimo ubw’indege zitagira abapilote mu kujya gutahura ibirindiro by’uyu mutwe no kuwurasaho, ukavuga ko bibabaje kubona izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zikorana mu bufatanye burimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iri tangazo rikagira riti “Dukurikiye ibiriho bikorwa, turemeza tudashidikanya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butifuza inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’ibibazo by’amakimbirane biri mu burasirazuba bwa DRC ahubwo ko bwifuza kurimbura M23.”

Umutwe wa M23 usoza uvuga ko ushyigikiye imyanzuro yose yafashwe y’inzira zo gushaka umuti, ariko ko udashobora kuzagabwaho ibitero ngo wipfumbate kandi ko ufite uburenganzira bwo kurinda abaturage bo mu bice ugenzura.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button