AmakuruIyobokamanaMumahangaPolitikiUburezi

DRC: Padiri n’abanyeshuri be batawe muri yombi

Padiri yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kuvuganira abanyeshuri bo mu kigo cye bari bambitswe amapingu, bakurikiranyweho kuvugiriza induru umukuru w’igihugu cya DRC.

Ibi byabaye tariki 02 Gashyantare ubwo Papa Françis yari akiri muruzinduko muri iki gihugu, ku munsi yahuriyeho n’urubyiruko maze ageze ku ngingo yo kurwanya ruswa n’akarengane, urubyiruko rubisamira hejuru rutangira kuvuza induru ari nako rutera indirimbo mururimi rw’ilingala bibutsa Perezida Tshisekedi ko manda ye iri kugana kumusozo.

Nyuma yaho nibwo Padiri Guy Julien Muluku wo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abanyeshuri be batanu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, RDC bazira kuririmba indirimbo zinenga Perezida Félix Antoine Tshisekedi muri Stade de Marthyr i Kinshasa.

Abo bana batanu na Padiri Maluku wo mu Kigo gatolika cy’abihayimana (Missionnaires Oblats de Marie Immaculée) bafunzwe amasaha agera kuri 34 barekurwa ku munsi Papa Francis yagombaga gukomereza uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo.

Padiri Muluku yafunzwe ubwo yageragezaga kurengera abo banyeshuri mu gihe batabwaga muri yombi.

Ibi kandi byabaye mu gihe n’urubyiruko rurenga ibihumbi 80 rwari uri Stade des Martyrs ruhura na Papa. Icyo gihe rwavugirije induru Perezida Tshisekedi rumwibutsa ko manda ye igeze ku musozo bityo akwiriye kuva ku butegetsi.

Iyi ndirimbo yaririmbwaga n’uru rubyiruko, yanamaze akanya icurangwa kuri radiyo y’igihugu hari amagambo agira ati“Fatshi oyebele mandat esili.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Fatshi! Itonde manda yawe yarangiye.”

Iyo ndirimbo yanumvikanye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, mu mwanya muto abatekinisiye bayo bahita bakuraho amajwi.

Baririmbaga izo ndirimbo mu gihe Perezida Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 manda ye izarangira mu mpera z’uyu mwaka mu gihe amatora ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza uyu mwaka.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button