Amakuru

Ese byaba ari Ikinamico Rayon Sports iri gukina ngo izatsinde APR FC?

Nyuma yo kwanga kujyana na bagenzi babo, abakinnyi ba Rayon Sports barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul berekeje I huye mu gicuku, maze biteza urujijo mu bakunzi b’imikino hano mu Rwanda.

Abagiye mu ijoro, ni Rwatubyaye Abdoul, Ndizeye Samuel, Ngendahimana Eric, Hategekimana Bonheur, Mitima Isaac na Willy Essomba Léandre Onana. Aba bivugwa ko berekeje i Huye mu ijoro ndetse bakagerayo mu masaha akuze ya Saa sita z’ijoro.

Amakuru  avuga ko ubwo aba bakinnyi bageraga i Huye, ubuyobozi butifuzaga ko binjira mu mwiherero ndetse butanifuza ko bakinishwa umukino wa APR FC uteganyijwe ejo Saa cyenda z’amanywa ariko umutoza Haringingo ntabikozwa kuko ari abakinnyi ngenderwaho.

Bivugwa ko abakinnyi ba Rayon Sports baberewemo imishahara y’amezi abiri, ya Mata na Gicurasi.

Nubwo ibi byose biri kuba abakunzi b’imikino hano mu Rwanda by’umwihariko abafana ba APR FC bari kugaruka kukuba ibi biri kuba muri Rayon Sport byaba ari umutego wo kugirango APR FC izirare hanyuma itsindwe Ku buryo bworoshye.

Ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzaba ejo kuwa6 tariki ya gatatu kamena 2023.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button