Imikino

Ese koko zäile yazinze Marine Fc? Menya ikihishe inyuma yo gutsindwa kwayo

Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 watangira, ikipe ya Marine Fc mu mikino 11 imaze kubona intsinzi imwe, inganya imikino ibiri inatsindwa imikino umunani.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’URwanda ikaba iri ku mwanya wanyuma n’amanota atanu yonyine, mu gihe ikipe yambere ya Rayon Sport ifite amanota  22, kandi nayo ikaba imaze gukina imikino 11.

Ese kuba Marine Fc yaratakaje abakinnyi benshi niyo ntandaro y’intsinzwi yayo idasanzwe??

Tuganira na Rwasamanzi Yves utoza iyi kipe yadutangarije ko Afite ikipe nziza kandi ayizeye. Amakuru ava Mubuvumo akavugako iyi kipe yaba yarirukanye uwitwa Zaile ku mirimo yari afite muri iyi kipe aho yari umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.

Zaile uwo yirukanwa yatangaje ko yirukanwe muburyo bunyuranyije n’amategeko ko kandi ko iyi kipe ya Marine Fc kongera kubona intsinzi nayo bizayigora mugihe cyose bataramuha ibyo bamugomba harimo n’amafaranga avuga ko atishyuwe.

Tubibutse ko uyu mutoza yirukanwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru w’iyi kipe ya Marine Fc Rwasamanzi Yves.

Marine Fc intsinzi imwe yabonye, yatsinze Etincelle Fc ibitego bitatu kubusa 3:0 byatsinzwe na Gitego Arthur na Mugisha Rene, gusa uyu mukino batsinze nawo ntiwavuzweho rumwe n’abakunzi baya makipe yombi haba abakunzi ba Etincelle Fc ndetse naba Marine Fc bavuga ko habaye koroshya bityo Marine Fc ikidagadura.

Kumunsi wa 12 wa shampiyona y’URwanda watangiye gukinwa Kuri uyu wagatanu, iyi kipe yongeye guhura n’uruvagusenya imbere y’abakunzi bayo kuri Stade Umuganda itsindwa na Mukura victory Sport ibitego bitandatu byose kubusa 6:0 byatsinzwe na
Murenzi Patrick 21′,Aboubakar Akuki 34′,Iradukunda Elie 45′,Kubwimana Cédric 61′,Ashraf Kamanzi 81′, Ndizeye Innocent [P] 88

Nyuma y’iyi tsinzwi ikomeye byatumye iyi kipe iguma kumwanya wa nyuma n’amanota atanu n’umwenda w’ibitego icyenda.

Kumunsi wa cumi nagatatu 13 w’iyi shampiyona iyi kipe izakira ikipe ya Gorilla Fc kuri Stade Umuganda tariki 10 ukuboza muri uyu mwaka turimo wa 2022.

Ese Koko Zaile yazinze Marine Fc nibyo tuzamenya uwo munsi iyi kipe niramuka ikomeje kubura intsinzi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button