Imyidagaduro

Ese n’iki Miss Ingabire yavuze kuri Muheto Divine wamusimbuye, abarimo Igisonga cye bagize ibyo bamusaba

Miss Ingabire Grace wari ufite ikamba rya Miss Rwanda 2021, yavuze ko yishimiye Muheto Divine umusimbuye, ibyo ahurizaho na bamwe mu bakobwa bari bahatanye n’uyu watowe nka Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu kimwe n’abandi bakobwa barimo abegukanye amakamba atandukanye bagaragaje ko banyuzwe no kuba Muheto ari we wegukanye ikamba ndetse bamwizeza ubufasha bushoboka mu gihe yaba abukeneye.

Yaba Ingabire Grace, Bahari Ruth wegukanye ikamba ry’uwatinyutse kwigisha bagenzi be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Saro Amanda wegukanye iry’uhiga abandi mu kugira impano na Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere babigarutseho mu kiganiro cyihariye bagiranye na IGIHE nyuma y’ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Ingabire Gracen avuga kuri Muheto wamusimbuye yagize ati “Nishimye cyane arashoboye mu buryo bwose bushoboka gusa n’abandi bose bari bashoboye. Icyo namubwira ni ugushyiraho umuhate wo kugera ku nzozi ze kandi yiragize Imana izamube hafi muri uru rugendo.”

Bahari Ruth wegukanye ikamba ry’uwatinyutse kwigisha bagenzi be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yavuze ko anyuzwe ndetse yishimiye uko irushanwa ryagenze.

Uyu mukobwa yabwiye Miss Muheto ko akwiye gukora cyane, amwizeza ko igihe cyose azakenerera ubufasha bwabo bahari ngo bamushyigikire.

Ibi abihuriyeho na Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent, wagize ati “Mu bakobwa 18 twari kumwe nabonaga buri wese aberewe n’ikamba, Miss Muheto rero namwifuriza amahirwe masa kandi tuzamuba hafi uko azadukenera kose.”

Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere yavuze ko yishimiye bikomeye Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

Ati “Muheto ndamwishimiye nk’inshuti yanjye, namubonaga nk’ukwiye ikamba riramubereye pe. Divine yari mwiza kandi yari akwiye ikamba kuturusha twese. Icyo namubwira ni amahirwe masa, azakore ibintu bibereye igihugu kandi ntazahinduke.”

Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 agaragirwa n’ibisonga birimo; Keza Maolithia Igisonga cya mbere na Kayumba Darina wabaye Igisonga cya Kabiri.

Ingabire Grace ucyuye igihe ku ikamba rya Miss Rwanda yijeje murumuna kumushyigikira

Bahari Ruth wegukanye ikamba ry’uwabatinyutse kwigisha bagenzi be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yavuze ko anyuzwe ndetse yishimiye uko irushanwa rigenze

Saro Amanda wegukanye ikamba rya Miss Talent yishimiye Miss Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda

Keza Maolithia wabaye Igisonga cya mbere yavuze ko yishimiye bikomeye Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button