Amakuru

FARDC iravuga ko Abarwanyi ba M23 bageze i Masisi

Mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo  za FARDC kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022, rivuga ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze gusesera rwihishwa muri Teritwari ya Maisisi Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri iri tangazo, FARDC ikomeza ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano muke ushobora kujya aharindimuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, biturutse ku kuba abarwanyi ba M23 bakomeje kurenga Teritwari ya Rutshuru bari basanzwe babarizwamo, ubu bakaba bari gusesera mu tundi duce tugize intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko Teritwari ya Masisi.

Si muri teritwari ya Masisis gusa kuko FARDC inavuga ko M23 yamaze gukwirakwiza abarwanyi bayo mu tundi duce tugize Teritwari ya Nyiragongo.

Igisirikare cya Congo gikomeza kivuga ko igiteye impungenege, ari uko umutwe wa M23 ushobora kuba uri gutegura kugaba ibitero muri Masisi na Nyiragongo, kugirango naho ihigarurire, ariko yongeraho ko yiteguye kurinda utwo duce kugirango tutagwa mu maboko ya M23.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button