AmakuruMumahangaUmutekano

FARDC yagaragaje imikoranire idashidikanywaho na FDLR

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, cyagaragaje mu buryo budashidikanywaho imikoranire yuzuye na FDLR, ibarizwamo abenshi mu basize bakoze Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byagaragaye nyuma y’uko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC bagaragaye bari guha amabwiriza umutwe wa FDLR umutwe kuri ubu wamaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba.

Uyu mutwe wa FDLR ninawo wabaye imbarutso y’ivuka rya M23, unakomeje kwivugana abatari bake mu barwanyi ba FDLR ndetse n’abo mu gisirikare cya FARDC.

Hari abajyaga bavuga ndetse abandi bagakeka imikoranire hagati y’umutwe wa FDLR na FARDC ariko bamwe bakaba bari batarabibonera ibimenyetso.

Gusa kuri iyi nshuro hagaragajwe ibizibiti ndetse bidashidikanywaho, aho abayobozi bamwe ba FARDC bagaragaye bari guha amabwiriza uyu mutwe w’iterabwoba ukomeje kugira uruhare mu iyicwa ry’abo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Iyi foto yibajijweho n’abatari bake ndetse bamwe bahita bashyira akadomo kubyo batekerezaga cyangwa bacyekaga ku mikoranire ya FARDC na FDLR

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button