Amakuru

FERWAFA yaciye bugufi maze isezeranya abanyarwanda ikintu gikomeye( Soma witonze)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yandikiye abankunzi b’umupira n’abanyarwanda muri rusange, isaba imbabazi Ku makosa yabayeho bigashyira ikipe y’igihugu amavubi mu kaga.

Mu minsi ishize nibwo impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF yandikiye U Rwanda irumenyesha ko rwatewe mpaga bitewe no gukinisha umukinnyi utari wemerewe mu mukino banganyijemo na Benin 1-1, hano I Kigali.

Nyuma y’ibyo abanyarwanda bakomeje kwibaza kuhazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse hibazwa ukwiye kubazwa ibyo byose. rugikubita uwari usanzwe ashinzwe imibereho y’ikipe y’igihugu amavubi,  Rutayisire Jackson yahise ahagarikwa Ku mirimo ye , ndetse bivugwa ko n’umutoza wungirije agomba guhagarikwa bitewe n’uko nawe biri munshingano ze, cyane ko no mumasezerano ye y’akazi birimo.

Kuri Uyu munsi tariki 20 gicurasi 2023 nibwo FERWAFA yanditse ibaruwa ndende basaba imvabazi kubw’ayo makosa bemera ko bakoze, ndetse FERWAFA yasoje Ivuga ko ubu hari umuvuno mushya wo kutazongera gukosa Nk’uko byagenze.

Ibi Kandi byaje bikurikira kwegura kwa bamwe mu bayobozi bari bagiye FERWAFA, cyane ko ubu iyobowe n’nzibacyuho

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button