Amakuru

Gasabo: Abana babiri bavukana baratakambira ubuyobozi gufungura nyina wari ubatunze

Hari abana babiri b’abakobwa babayeho mu buzima bubabaje, nyuma y’aho umubyeyi nyina ubabyara atawe muri yombi akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe.

Aba bana bavuga ko bari kugorwa n’ubuzima kuko ngo usibye kuba batabona ibibatunga, ifunguro ni ikibazo ndetse ngo no kujya ku ishuri ntibyoroshye, kuko nta n’icumbi bafite.

Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yagize ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.”

Yemeza ko babayeho nabi kuko badapfa korohererwa no kubona icyo kurya n’aho kuryama no kugira ngo babone ababacumbikira biba bigoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mazimpaka Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mugore we na bagenzi bazira kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Abana bafite aho baba ntabwo baba mu gasozi, twavuganye n’umuyobozi w’Umudugudu kugira ngo bite kuri abo bana. Barazira ibiyobyabwenge.”

Yongeyeho ko uyu mugore na bagenzi be bicuruza bakunze guteza umutekano muke mu mudugudu batuyemo uterwa n’impamvu zitandukanye harimo no kurwanira abagabo.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button