IbigezwehoIyobokamana

Gasabo: Hateguwe igiterane kigamije kurwanya uburaya n’inda zitateganyijwe

Umurenge wa Remera n’ Itorero rya ADEPR Remera bateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya, n’inda zitateganyijwe

Itorero rya ADEPR Paroise ya Remera rifite icyicaro mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Nyabisindu ryateguye igiterane cyo gukira gifite insanganyamatsiko iboneka muri Luka 19:10 hagira hati:” kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye”.

Ni igiterane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 05/11/2022 kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe, z’umugoroba kikazitabirwa n’amakorali atandukanye arimo Korali Amahoro,Golgotha Choir, ABAKORERAYESU Choir, Goshen Choir, Umuhanzi Alexis DUSABE na Niyonshuti Theogene wahoze mu nzererezi.

Umushumba wa ADEPR Paroise ya Remera Past Justin Gatanazi avuga ko ibi ari ibikorwa biri mu nshingano zabo nk’uko Yesu yazize avuze ngo bazenguruke isi n’amahanga yose babwiriza ubutumwa bwiza.

Avuga ko icyi gikorwa kigamije kwigisha abantu bakava mu mwijima bikaba n’inyungu kuri leta kuko bitanga igisubizo ababuzaga igihugu umutekano bagafasha leta kuba igisubizo”.

Pasteri wa ADEPR Remera n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera

Pasteri Justin Kandi ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera kuba bwaremeye ko icyi gikorwa kibaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Deo RUGABIRWA avuga ko ari igikorwa cyizafasha abantu kugira ubuzima bwiza bakava mu byaha bakareka kubera leta umutwaro.

Avuga ko ari igikorwa uyu munsi bafatanyije n’itorero rya ADEPR REMERA ariko kikazakomeza ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kugeza ubwo n’aho yaba umuntu umwe usigaye mu byaha agomba kwigishwa akavamo.

Avuga ko nyuma y’icyi giterane hazabaho gukurikirana abazaba bemeye kuva mu byaha bagashakirwa uburyo bakwiteza imbere binyuze mu baterankunga batandukanye barimo n’umuryango wa gikirisiitu AEE.

Avuga ko kugeza ubu nta mibare ifatika y’abantu bavuye mu byaha by’ubusambanyi n’ibindi byaha birimo n’inda zitateganyijwe ariko akavuga ko ibyaha nk’ibi byiganje by’umwihariko mu kagali ka Nyabisindu mu Midugudu ya Nyabisindu, Amarembo ya mbere, Amarembo ya kabiri n’ahazwi nko mu migina.
Kwinjira mur’icyi giterane bikazaba ari Ubuntu!

ADEPR Paruwasi Remera

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button