AmakuruUtuntu nutundi

Gasabo: Ijerekani y’Inkari z’umugore utwite ni imari ihenze

Hari urujijo ku mushinwa wadutse mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Jali-Gisozi, aho ashaka inkari z’abagore batwite. Ijerekani yuzuye izo inkari ayigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17. Ikibazo gikomereye benshi ni icyo izi nkari zikoreshwa.

Aya makuru yuko inkari z’abagore batwite yamenyekanye kuwa 31 Werurwe 2022, aho umunyamahanga uvugwa ko ari umushinwa akoresha Moto n’imodoka bakagenda bazenguruka mu ngo bashakisha abagore batwite kugira ngo babagurira inkari zabo.

Nkuko ikinyamakuru hanga dukesha iyi nkuru kibitangaza, abaganiriye nacyo bavuga ko bafite ubwoba. Umwe muri bo ati“ Tumaze hafi ukwezi mu ngo zacu haza abamotari batubaza ahari umugore utwite ngo bamugurire inkari habonetse imari ishyushye, none abamaze kuzigurisha bafite ubwoba ko byabakoraho cyangwa bikabagiraho ingaruka”.

Amakuru kuri iri gurwa ry’inkari z’abagore batwite ndetse n’aba bazenguruka mu baturage bazishaka ntabwo hanga irabasha kukona abavugwa ngo bagire icyo batangaza, ubuyobozi nabwo bigaragara ko nta cyo bushaka kubitangazaho, ntawe uzi niba babikorera ubwende cyangwa se ari amakuru badafite neza.

Mudaherenwa Regis, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo w’ungirije (DDEA) yabwiye Hanga ko iby’iki kibazo byabazwa aba bagore bazigurisha cyangwa abagabo babo, ati:” Mubibaze abo bagore cyangwa abo bashakanye”.

ScS: Intyoza.com

Related Articles

One Comment

  1. Iwanjye batwara uzumugore wanjye niz’umupangayi ariko bazitwarira Ubuntu .ahubwo mumpe amakuru neza Niba harimo agafaranga nibagaruka mbasarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button