AmakuruUbutabera
Trending

Gasabo: Umugabo akurikiranweho kwiyicira urw’agashinyaguro umukobwa we muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umugabo wo mu murenge wa Rusororo my karere ka Gasabo, akurikiranweho kwiyicira umukobwa we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’uko umukazana we atanze amakuru ko uyu mugabo yiyiciye urw’agashinyaguro umukobwa we muri Jenoside, ngo amuhora ko yari yarashatse umugabo w’umututsi, yaje gutabwa muri yombi ku wa 25 Mata 2023.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa w’uyu mugab, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga w’Umurenge wa Rusoro, Nsabimana Matabishi Désiré, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uwo mukobwa we nyuma yo kubona ko umutware amaze kwicwa muri Jenoside yahungiye iwabo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Rusororo.

Ati “Se afatanyije na nyina birukanye abana be batandatu bari bahunganye barangije baramwica bamushyingura aho batuye.’’

Yongeyeho ko nyuma baje gutaburura umurambo we bawushyira mu mufuka bawujugunya mu bwiherero kugira ngo ayo makuru atazamenyekana.

Yagize ati “Uko twamenye amakuru hari umwana washyingiwe muri urwo rugo wahashatse nyuma ariko baje gutaburura uwo murambo bawushyira mu mufuka bajugunya mu bwiherero areba ariko sebukwe amubwira ko umunsi azabivuga urugo ruzaba rwamunaniye.”

Akomeza avuga ko aya makuru bayahawe n’umukazana w’uwo mugabo nyuma kubera ko yananiwe gukomeza guhishira ubwicanyi sebukwe yakoze anashimangira ko yababwiye ko umutima wahorahaga umurya.

Umugabo watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane iby’aya makuru.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button