AmakuruHealth

Gasabo: Umushinga wo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko witezweho umusanzu ukomeye

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali biteze umusanzu ukomeye ku mushinga w’imyaka itanu wo kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko rwo muri aka karere. Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango utari uwa Leta witwa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural.

Kuva mu Ukuboza 2022 – kugera mu Ukwakira 2027, Umuryango Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyakanada “AMIE CANADA”, uri gushyira mu bikorwa Umushinga ku Buzima bw’Imyororokere n’Uburenganzi ‘Santé et Droits Sexuels et Reproductifs au Rwanda (Projet SDSR-Rwanda).’ Ni umushinga ukorera mu mirenge 15 yose igize akarere ka Gasabo.

Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu, Uwimana Xaverine, asobanura ko “Ni umushinga ugamije kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, cyane cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 na 24, ndetse no gutanga serivisi zinyuranye z’ubuzima bw’imyororokere.”

                          Mme Uwimana Xaverine, Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku rwego rw’igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko impamvu bahisemo gukora umushinga ku buzima bw’imyororokere aruko “Ni ikibazo cyagiye kigaragara mu gihugu hose, aho usanga urubyiruko rudafite amakuru ahagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Réseau des Femmes rero twiyemeje gutanga ibyo biganiro.”

Yongeraho ko “Hazakorwa ubukangurambaga mu rubyiruko, yaba ururi mu mashuri ndetse n’urutiga. Ababyeyi na bo kandi tuzabageraho, binyuza mu nteko z’abaturage n’umugoroba w’umuryango, kugira ngo na bo babone amakuru ahagije baha abana babo.”

Mu rwego rwo kugera ku rubyiruko rwinshi, muri uyu mushinga hashyizwemo urundi rubyiruko, rwahuguwe ku buzima bw’imyororokere, kugira ngo bazafashe bagenzi babo bo mu mirenge batuyemo. Ni urubyiruko rwahawe izina ry’ Abakangurambaga b’urungano ‘Pairs Educateurs’ aho muri buri murenge harimo umwe.

Kuri uyu  wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023, Umuryango Réseau des Femmes ukaba wahurije hamwe mu nama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose tugize Akarere ka Gasabo ndetse n’Abayobozi bose Bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri aka karere, mu rwego rwo kubasobanurira iby’uyu mushinga ndetse no kubasaba ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, by’umwihariko bakorana bya hafi n’aba bakangurambaga b’urungano.

Abakangurambaga b’Urungano ‘Pairs Educateurs’ 15 bigisha urundi rubyiruko ibijyany n’ubuzima bw’imyororokere. Muri buri murenge w’Akarere ka Gasabo harimo umwe.

Mme Uwimana Xaverine avuga ko guhuza izi nzego n’abakangurambaga b’urungano by’umwihariko ari ukugira ngo “bafatanye n’ubuyobozi bw’utugari ndetse n’imirenge habeho gukora gahunda y’ibikorwa no kugira ngo buzuzanye mu gutanga amakuru azana impinduka mu rubyiruko.”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kamatamu, mu murenge wa Jabana, akaba anahagarariye abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twose two mu karere ka Gasabo, Mukaruyanjye Athanasie, avuga ko aba bakangurambaga b’urungano bazabafasha kwegera n’ababyeyi, kuri ubu bagifite isoni zo kuganira n’abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ati: “Bitewe n’umuco wacu w’Abanyarwanda, hari ababyeyi bagifite isoni zo kuganiriza abana, ariko nk’uku dufite abafatanyabikorwa nka Réseau des Femmes, natwe tuzamanuka hariya hasi mu migoroba y’umuryango no mu nteko z’abaturage, dufatanyije n’aba bana babihuguriwemo [Abakangurambaga b’urungano], tubikangurire ababyeyi babashe kuganiriza abana babo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles na we ashimangira ko uyu mushinga ugiye kubafasha gutanga amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere.

Yagize ati “Abanyamakuru mujya muvuga ko icya mbere ari amakuru. Ni umushinga mwiza uzadufasha gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere.”

By’umwihariko avuga ko aba bakangurambaga b’urungano bazabafasha gutanga amakuru yizewe. Ati “Ubu rero tugiye kubona uko twigisha ubuzima bw’imyororokere mu buryo bucukumbuye; urubyiruko rubwira bagenzi babo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, ari kumwe n’Umuyobozi wa Réseau des Femmes

Uretse kwigisha no gutanga ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, Mu mushinga ‘Santé et Droits Sexuels et Reproductifs au Rwanda (Projet SDSR-Rwanda), harimo no gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, gupima indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA no gukurikirana ubuzima bwabo bwa buri munsi, ndetse no gufasha umuntu wahuye n’ihoterwa rishingiye ku gitsina. Ni serivisi zizajya zitangirwa ku cyicaro cya Réseau des Femmes kiri mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, kandi zigatangwa ku buntu.

Ifoto y’urwibutso, nyuma y’inama ya Réseau des Femmes n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu karere ka Gasabo ndetse n’Abashinwe Imibereho myiza y’Abaturage mu mirenge y’aka karere.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button