AmakuruImikino

Gasogi United yasinyishije abakinnyi 3 izana na Team Manager mushya

Ikipe ya Gasogi United yamaze kwemeza Ntarengwa Aimable wahoze ari Team Manager w’irerero ry’Isonga nka Team Manager mushya w’iyi kipe,inasinyisha abakinnyi batatu bitezweho umusaruro muri iyi kipe ya Kakooza Charles.

Muri Nyakanga 2020 nibwo Niyigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka, kuva icyo gihe yari itarabona undi Team Manager (ushinzwe ibikorwa by’ikipe).

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Gasogi United yemeje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya w’iyi kipe.

Bagize bati “Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya. Ntarengwa Aimable afite ubunararibonye bw’imyaka 5 kuko yabikoze mu Isonga FA , ikipe z’igihugu z’abato (U17,U20 na U23).”

Ntarengwa Aimable afite Licence C y’ubutoza ya CAF.

Iyi kipe kandi yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wakiniraga ikipe ya Etincelles FC, Djibrine Hassan wasinye imyaka 2 na Ndagijimana Leandre umunyezamu ukiri muto wasinye imyaka 5.

Uretse aba kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 myugariro w’iburyo, Yamini Salum.

Ntarengwa Aimable, Team Manager mushya wa Gasogi United

Ntarengwa Aimable yanabaye Team Manager w’Isonga

Rutahizamu Djibrine Hassan yasinye imyaka 2

Umunyezamu Leandre yasinye imyaka 5

Yamini Salum yongereye amasezerano y’imyaka 2

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button