Amakuru

Gatsibo: Twiyemeje kujya tumanuka ki zimbabwe!!! Ikibazo cy’udukingirizo cyafashe indi ntera

 

Bamwe mu baturage baturiye agasantere ko mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kubona agakingirizo bisaba imibare irenze ubushobozi bwabo, kandi ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwo bukomeza kuzamuka, ku buryo hari abahitamo kudutizanya twakoreshejwe.

Aba baturage bo mu Kagari ka Gakoni muri uyu Murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko aka gasantere gashyushye ku buryo n’abifuza kugira uko bigenza mu buriri, biyongera umunsi ku wundi.
Icyakora ngo ikibahangayikishije, ni ukubona udukingirizo two kwikingira kugira ngo birinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko umuntu Umwe ashobora gukora urugendo rw’ibilometero bitatu, atarabona agakingirizo, ku buryo abadukeneye cyane bibasaba ikiguzi gihanitse.

Aba baturage bavuga ko ibi bituma hari n’abatizanya udukingirizo ku buryo hari n’utwo bakoresha inshuro zirenze imwe, mu gihe bizwi ko agakingirizo gakoreshwa inshuro imwe kagahita kajugunywa.

Abacuruzi bo muri aka gasantere, na bo bemeza ko udukingirizo ari ikibazo, kuko bajya kuturangira i Kiramuruzi, ariko ko utwo baranguye tudatinda mu iduka kubera ubwinshi bw’ababa badushaka.

Umwe mu bajyanama w’Ubuzima muri uyu Mudugudu uvugwamo ikibazo cy’udukingirizo, avuga ko urubyiruko rwo muri aka gace rugira isoni zo kubagana ngo baruhe udukingirizo tw’ubuntu kuko baba batinya kwandikwa imyirondoro.

Umuyobozi w’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Nyirinkindi Aime Ernest, avuga ko mu bice byose by’Igihugu hari udukingirizo tuhacuruzwa dutangwa n’umushinga uzwi nka SFH ugira uruhare mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kandi ko ikiguzi cyatwo cyoroheye buri wese.

Nyirinkindi Aime Ernest aboneraho gusaba abacuruzi bahanika ibiciro by’udukingirizo kubihagarika kuko bashobora no kubibazwa.

 

 

Source: RadioTv10

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button