MumahangaPolitiki

General Muhoozi yagaragaje ko afitiye inzika y’igihe kirekire Abanya-Kenya

Muhoozi Kainerugaba uzwiho kuvuga icyo atekereza muruhame by’umwihariko abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter, yongeye kwibasira abanya Kenya ababwira ko igisirikare cyabo giciriritse ugereranyije n’icya Uganda.

Yabivuze kandi ngo yibutse uko yakubiswe n’abanya-Kenya mu myaka 40 ishize ni ukuvuga ko icyo gihe yari afite imyaka 9 y’amavuko, ibyo benshi bafashe nko kubika inzika y’igihe kirekire kandi idafite ishingiro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, uyu mugabo ufite ipeti rya General yagiye kuri Twitter ye asanzwe ashyiraho ibitekerezo bye byinshi yandikaho ati ” Abaturage bamwe bo muri Kenya baradutinya kuko bazi neza ko igisirikare cyacu kiruta icyabo. Igisirikare cyacu cyafata Nairobi mu cyumweru kimwe.”

“Abaturage bo muri Kenya bagomba kunsaba imbabazi kubera igihe cyose nakubiswe nk’iri umwana muto banziza ko ndi umuhungu wa Museveni mu myaka ya za 1980.

https://twitter.com/mkainerugaba/status/1616442165822984192?t=gfhR-L2BaOaROZgJCEDCcw&s=19

Muhoozi yasubiye kuvuga aya magambo nyuma y’induru nyinshi zavuyemo no gusaba imbabazi, aho se umubyara yasabye imbabazi abaturage ba Kenya ndetse n’abandi bose bari baragezweho n’amagambo y’umugabo utajya ugira ibinya mu gihe ari kwandika uko yiyumva uwo mwanya. Ibi byose yabitangaje anyuze kuri konti ye ya Twitter.

Nyuma gato yo gutangaza ayo magambo, hashize iminota 17 gusa, Muhoozi yongeye arandika ati:”Abanya-kenya bigira nk’aho ari inshuti magara za papa uyu munsi. Kuki bankubitaga mu myaka 40 ishize, umuhungu we [wa Museveni] ubwo twari mu buhungiro?”.

https://twitter.com/mkainerugaba/status/1616437610930638850?t=rkHPr4I41osPTJf5o2erDQ&s=19

Aya magambo yakomeje gutangaza benshi bemeza ko hashobora kuba hari ikiyihishe inyuma, dore ko ari kuyandika ubutitsa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button