AmakuruImikinoImyidagaduro

Gicumbi: Hasojwe ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa

Ni ukwezi kwari kwarahariwe ibikorwa bitandukanye, muribyo hakaba harimo no kuganiriza urubyiruko ku myitwarire ukwiye kururanga ndetse rwibutswa ko arirwo mbaraga z’igihugu.

Ni ibikorwa byasorejwe mu murege wa Bukure mu kagali ka kivumu, mu karere ka Gicumbi, bisozwa n’umupira w’amaguru wahuje imidugudu itandukanye yo muri uyu murenge.

Imidugudu yitabiriwe n’imidugudu itandukanye irimo karambo,karushya,ruyange, na kivugiza.
Iyatwaye igikombe ni umudugudu wa Karushya itsinze Butare igitego kimwe ku busa.

Habayeho Kandi umwanya wo kuganiriza urubyiruko kumyitwarire, Ku mutekano w’igihugu ndetse no kurwanya ihohoterwa n’inda mu bana ba bakobwa.

Mu batanze ibiganiro harimo kandi umuyobozi w’umurenge Saco y’umurenge wa bukure Dusabe Fabien, wakanguriye urubyiruko n’abaturage muri rusange kwizigamira no kugana sacco ikabaguriza bagakora bakazamura igihugu n’iterambere ryabo.

Umutoza w’ikipe ya Butare Ndayambaje Vincent yagaragaje ko kuba atsinzwe n’umudugudu wa karushya bakamutwara igikombe ataribyo yifuzaga Ariko ko bazakora neza ubutaha bakazatsinda.

Ati “twakinnye neza kuko twageze kumukino wanyuma, bityo rero ntago navuga ko twakinnye nabi. Ariko ndizera ko igikombe gitaha Ari icyacu kizataha mu mudugudu wa Butare Kandi tuzabigeraho.

Urubyiruko rwasabwe gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu

Umuyobozi w’umudugudu wa Karushya Theophile aganira na UMUSEMBURO mu byishimo byinshi yagize ati” Nta kipe n’imwe igomba kuzadutsinda, n’ikindi gikombe kizaza nacyo ni cyacu. icyambere ni uko ngomba kwesa imihingo yose n’abaturange banjye Kandi turashimira nyakubahwa Perezida Paul Kagame udahwema kuduha umutekano.”

Umuyobozi w’urubyiruko mu kagali ka kivumu Uwanyirigira Elyssa avuga ko icyo yifuza kugirango urubyiruko rukomeze rwishimwe ariko uko bafashwa kubona ibikoresho byifashishwa mu mikino nkiyi.

Ati”hari ibibazo tuba dufite, nk’imipira yo gukina iyo twari dusanganywe itangiye gusaza Kandi imipira nisaza ntabwo tuzogera guhura nkur’ubyiruko kuko iyo tuje muri sport bituma tuganira bityo bikadufasha guhura nk’urubyiruko kuburyo bworoshye. abayobozi badufasha bakaduha imipira n’imyambaro ya sport baba badudashije rwose Kandi turashimira abayobazi bacu batuyobora neza nkatwe mbaraga z’igihugu tuzakomeza dukorere igihugu cyacu.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kivumu Musudiyakoni Jean de Dieu arasobanura uko yatekereje guhuza urubyiruko rwo mu kagali ka kivumu.

Ati”twabonaga urubyiruko tutarubona uko bikwiye Kandi turi mu ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa, mpitamo guhuza urubyiruko dushyiraho amarushanwa y’imidugudu bityo tugaheraho tubigisha imyitwarire yo kudakoresha ibiyobyabwege n’ihohoterwa rikorerwa bana b’abakobwa bityo bigatuma urubyiruko rukomeze kugendera munzira nziza.

Umunyabanga nshingwabikorwa kandi yasabye abandi bayobozi kwita kurubyiruko Kuko arirwo Rwanda rw’ejo.

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button