AmakuruIyobokamanaUtuntu nutundi

Hari Abapasiteri ba ADEPR bariye karungu

Bamwe mu bapasiteri birukanwe mu itorero rya ADEPR bakoze inama yaburijwemo na Polisi ngo bakaba bashakaga uko bakwandikira umukuru w’igihugu Paul Kagame kugira ngo abarenganure mu cyo bita akarengane bakorewe.


Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ifatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi zo muri ako karere baburijemo inama y’abahoze ari abavugabutumwa mu itorero rya ADEPR bavuga ko birukanwe bidakurikije amategeko ndetse ngo bari bagamije kwiga uko bakwandikira Perezida Kagame akabarenganura.
Aba bapasiteri bavuze ko hari ibyakozwe na RGB bakabwirwa ko ari Perezida Kagame wabibatumye kandi bo ngo babona bamushyera.


Mu kiganiro bagiranye n’Itangazamakuru dukesha UKWEZI TV kuri You Tube,aba bapasiteri bavuze ko nubwo hari bagenzi babo bajyanwe ariko ngo niyo basigara ari 2 bazakomeza guharanira uburenganzira bwabo.


Umwe yagize ati “Kuba bajyanye abayobozi bacu twumva ari byiza kuko twumva akarengane twakorewe muri ADEPR kamenyekana kuko ntabwo twiteguye kutumvikanisha ikibazo cyacu.
Kuba babatwaye tuzi ko ubuyobozi bwacu ari bwiza bukurikirana abantu bikurikije amategeko kandi neza ahubwo nibwo ikibazo cyacu kigiye kurushaho kumvikana kuko twari twarabuze uko kigera kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”


Uyu yakomeje avuga ko nubwo inama yabo isheshwe ariko ikibazo bafite kitavuyeho ndetse ngo ibyo inama yari yateguriwe ibyinshi byari bimaze kugerwaho ariko nta myanzuro yari yagafashwe.
Nta mpamvu yo gucika intege niyo hasigara babiri cyangwa batatu.Savimbi baramufunze arafungurwa hanyuma mu gusaza kwe bavuze amateka y’ibyo yakoze.Icyo twifuza nuko twakwandikira Perezida Kagame akamenya ko turenganiye mu gihugu cyacu kandi twifuza kurenganurwa nawe.”


Iyi nama yari igamije kwiga ku karengane,iyicwa ry’amategeko n’itotezwa abapasiteri bahura naryo hirya no hino ba bandi bahagaritswe.”
Iyi nama ngo yatumijwe n’uwitwa Rusatsi John watowe nka Perezida w’abapasiteri birukanwe na visi perezida we.Komite y’aba bapasiteri birukanwe ngo yitwa “Komite ishinzwe kurwanya akarengane n’iyicwa ry’amategeko muri ADEPR”.


Abapasiteri n’abavugabutumwa birukanwe ngo bagera mu 1500 ariko ngo ntihabariwemo abadiyakoni na Komite nyobozi z’imidugudu zakuweho.
Aba bapasiteri bahuriza ko guhindura urwego bitavuze kujugunya abari mu kazi hatubahirijwe amategeko y’umurimo kuko ngo hari amategeko agenga uko umushumba avanwa mu murimo atubahirijwe.

Hari Abapasiteri bariye karungu


Aba bambuwe byose kugera no kwamburwa inshingano zo guhagarara ku ruhimbi ngo babwirize ariyo mpamvu basaba ko ibitarubahirijwe byahindurwa.Bavuze ko nta kosa bakoze ryari gutuma birukanwa nabi gutyo.
Ntacyo polisi iratangaza kuri uku kuburizamo iyi nama y’abahoze ari ababwirizabutumwa ba ADEPR cyangwa gutabwa muri yombi kwa bamwe muri bo.

Aba ba pasiteri Kandi bavuga ko mu mategeko yavuguruwe muri ADEPR ngo ntibayemera kuko yashyizweho n’abantu batarenga 20 mu gihe kera byacaga mu nteko rusange yose.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button