Uburezi

Hatangijwe igikorwa kigamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

Mu karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo, ku bufatanye bw’umuryango w’ubumwe bw’uburayi(EU) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro(RTB).

Bamwe mu banyeshuri bize ubukerarugendo n’amahoteli, bavuga ko aya mahugurwa barimo guhabwa ngo bizeye ko azabafasha gukarishya ubumenyi, bashyira mu ngiro ibyo bize mu mashuri.

Basaba ibigo byigisha ayo masomo kujya byibanda mu gushyira mu ngiro ibyo bize mu magambo(Practice) ndetse bakanabafasha gukora imenyerezanwuga(stage) inshuro irenze imwe

NYIRAMUGISHA Grace na UTEZENEZA SARO Rosine ni bamwe muri aba banyeshuri bize ubukerarugendo n’amahoteli. Bati ” Iyi gahunda ya soft skills y’ubukerarugendo n’amahoteli, ifite icyo itumariye kubera ko, ku ishuri twigaga theory nyinshi practice nke ariko ubu turi gushyira mu ngiro ibyo twize.
Twizeye ko nyuma y’aya masomo ya soft skills y’ubukerarugendo n’amahoteli azamara amezi ikenda(9), turi guhugurwamo, tuzayavamo turi aba chef(abayobozi) beza ku murimo.”

“Kuberako practice nyinshi nizo zituma tujya gupigana ku isoko ry’umurimo twifitiye ikizere, kuko iyo uri gukora nibwo utanga umusaruro mwiza, bikagaragaza neza koko ko wize ubumenyi ngiro.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB, Umukunzi Paul, yavuze ko nk’urubyiruko aho kwigira mu mashuri gusa nk’uko bisanzwe, ahubwo ngo hagiye gutangizwa amasomo yo kwigishirizwa aho bakorera cyane cyane mu bikorera.

” Mu busanzwe twajyaga twigishiriza mu mashuri gusa nk’uko dusanzwe tubigenza, ariko ubu tugiye kuzajya twigishiriza aho akazi gakorerwa, mubikorera cyane cyane.”

Kuri ubu urubyiruko batangiranye ni abagera kuri magana atanu(500), bari mu mahoteli menshi atandukanye dufitanye amasezerano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse hakaba hari n’urundi rubyiruko narwo rugera kuri magana atanu(500), rurimo kwigishwa ibijyanye no kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo, cyane cyane abarangiza amashuri ya TVET yaba ku rwego rw’ayisumbuye cyangwa urwa kaminuza ariko bakaba bakeneye ubundi bumenyi(soft skills) buzabafasha kwitegura kujya ku isoko ry’umurimo. Ku bufatanye n’abafatanya bikorwa batandukanye nk’umuryango w’ubumwe bw’iburayi(EU) ndetse n’abikorera batandukanye kugirango bahe urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Inkuru ya Iyabivuze Niyonsenga Blandine 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button