Amakuru

Havuguswe umuti ku bakobwa batinyaga kwiga siyansi_UNESCO

Bamwe mu barimu basoje amahugurwa y’iminsi ine bahabwaga ku bufatanye bw’ishami ry’umuryago w’abibumbye ryita ku burezi UNESCO na AIMS bavuga ko kimwe mu bibazo bigikunda kugaragara mu mashuri yisumbuye by’umwihariko ayigisha amasomo ya siyansi ngo nuko abakobwa batarayitabira uko bikwiye.

Mutesa Albert Umunyamabanga mukuru wa komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO avuga ko amasomo abarimu bahawe, azagira umumaro ku bana b’abakobwa batinyaga kwiga siyansi.

Ati” dukora ubukangurambaga ku banyeshuri, by’umwihariko ku bakobwa kuko twabonye ko abakobwa bakurikira amasomo ya siyansi bakiri bake. Rero kimwe dukora nuko tubazanira abakuru bakabigisha uko babigeraho. Hari Aho twazanye abapiloti, abaganga, injennyeri(engineers) n’abandi, bakabereka ko hari aho bamaze kwigeza, bituma nabo bitinyuka bakabasha kwiga amasomo Kandi biri gutanga umusaruro.”

Unuhuza Grabrielle yigisha kuri G.S Kigembe mukarere ka Kamonyi, avuga ko amasomo akuye mu mahugurwa bahabwaga na UNESCO azamufasha kongerera abanyeshuri ubumemyi yari asanzwe abaha.

“Mu byukuri Aya masomo ntabwo akomera, ahubwo ni ibyo bishyizemo. Iyo rero umwana yize ibintu abishyira mungiro bituma arushaho gutinyuka Kandi uko arushaho kubikora nonako arushaho kubikunda.” Kuri ubu abana b’abakobwa ntabwo baraba benshi muri siyansi, ariko nihakomeza kubaho intangarugero bizatuma barushaho kurikunda cyane. Nanjye ngiye gukora ibishoboka kugira ngo aba bana b’abakobwa batinyuke bige amasomo ya siyansi kuko iroroha natwe twarabyize turabishora.”

Aya mahugurwa y’iminsi ine yatangiye ku wa 15, Ugushyingo, ageza ku wa 18 Ugushyingo 2022, atewe inkunga na Komisiyo ya UNESCO ishami ry’u Rwanda na Kaminuza mu bumenyi n’ubuhanga muri Africa AIMS n’ibindi bigo bishyize imbere uburezi n’ikiranabuhanga.

 

Abarimu baravuga ko bazakora ibishoboka umukobwa agakunda siyansi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button