Amakuru

Herve Kimenyi ahanganye n’abanyarwenya 10 muri RFI Talent du Rire

Herve Kimenyi umunyarwenya Nyarwanda uri mu bakomeye mu ruhando rw’Afurika, ari mu banyarwenya 10 batoranyijwe mu guhatanira ibihembo bya RFI Talent du Rire gihabwa umunyarwenya witwaye neza ku mugabane w’Afurika.

N’igihembo kigiye gutangwa ku nshuro ya Gatandatu ku mugabane w’Afurika. gitangirwa mw’iserukiramuco ryitwa Abidjan Capitale du Rire.

Nk’uko byamaze gushyirwa hanze n’abategura ibi bihembo ku rutonde rw’abanyarwenya 10 rwatangajwe harimo umunyarwanda Herve Kimenyi umwe mu bashinze itsinda rya Comedy Knights rizwi mu Rwanda no muri Afurika.

Herve Kimenyi ahanganye na Ulrich Takam (Cameroun),Les Nyota (DRC),Amadou Bouna (Cameroun),Manitou (Gabon),Markus (Cameroun),Stephanie Bluethoth (DRC),Bruno Alves (DRC),Daly Cardinal (DRC),na Willy Dumbo (Ivory Cost)

Umwaka ushize iki igihembo cyatwawe na Michel Sengazi,biteganyijwe ko uzatsindira iki igihembo azagihabwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2021mw’iserukiramuco rya Abidjan Capitale du Rire aho azahabwa amadorali ibihumbi bine y’Amerika.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button