Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi, Carlos alos Ferrer yahamagaye abakinnyi biganjemo abashya, azifashisha mu mikino ya nyuma mu itsinda, yo gushaka itike yo keerekeza mu gikombe cya Africa cyizaba umwaka utaha.
Ku gicamunsi cya none kuwa Kane Tariki ya mbere kamena 2023, nibwo umutoza w’igihugu yasoye Urutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ir’imbere.
Ni ikipe yiganjemo abakinnyi bashya ndetse Kandi n’abakinnyi bataherukagamo barimo Faustin Usengima, muri uru rutonde Kandi harimo abantu batunguranyemo barimo Muhadjil Hakizimana, Mugisha Didier wa Police, batitwaye neza cyane, gusa nanone abanyarwanda bakomeje kuvuga ko iyi Kipe itari ikwiye kuburamo Mugisha Bonheur bita Casemir.
Ikipe y’igihugu amavubi nyuma yo guterwa mpaga, iri Ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri, aho isabwa gutsinda imikino ibiri yose isigaje ngo byibuze yizere ko yazajya muri AFCON2024.