AmakuruImyidagaduro

Humble Jizzo yerekeje muri Amarika, irangira rya Urban Boys ?

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo uririmba mu itsindarya Urban Boys ryasinziriye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, yashyize hanze amafoto ari ku kibuga cy’indege yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byateye kwibaza ku hazaza hiri tsinda.

Ni mu gihe hari hamaze iminsi hacaracara amakuru avuga ko abagize iri tsinda ry Urban Boys aribo Nizzo Kaboss na Humble Jizzo ibyo gukorana byaba byarashyizweho akadomo ariko buri ruhande rukaryumaho.

Iby’itandukana ryaba bombi ababihwihwisa bashingira ku kuba nta ndirimbo baheruka gukorana bombi, iyo baheruka yakozwe mu mwaka wa 2019.

Mu minsi ishize kandi, Nizzo Kaboss yisunze abahanzi barimo Social Mulla na Peace Jolis bakorana indirimbo itarimo mugenzi we Humble Jizzo.

Icyo gihe Nizzo yavuze ko ari bumwe mu buryo yahisemo kugira ngo akomeze ibikorwa bye bya muzika ariko bitabangamira itsinda, benshi bafashe aya magambo ya Nizzo nk’amarenga yisenyuka rya Urban Boys.

Mu gihe uyu muryango wa Humble Jizzo wafata icyemezo cyo kutazagaruka mu Rwanda, ibikorwa bya Urban Boys byaba bigeze ku iherezo.

Manzi James yashakanye na Amy Blauman ku ya 24 Ugushyingo mu 2018. Ni ubukwe bwabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahitaruye umujyi wa Rubavu.

Humble Jizzo yashakanye n’uyu muzungukazi nyuma yo kumarana imyaka itanu bakundana. Muri uwo mwaka yamuherekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kwibaruka umwana w’umukobwa bise Manzi Ariela.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button