Amakuru

Huye: Ibikorwa byo Gushaka abaguye mu kirombe byahagaze kubera impamvu ikomeye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubyemeranywaho n’ababuriye ababo mu kirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kubashakisha bihagaritswe.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo abo bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe baboneke, ariko ngo byabaye iby’ubusa.

Amakuru dukesha Kigali today avuga ko Nyuma y’iminsi 16 ishize, ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.

Mukuralinda yahise yandika kuri Twitter agira ati “Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije”.

Mukuralinda avuga ko ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo cy’iminsi ibiri, kuva tariki 6-7 Gicurasi 2023, maze ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023, bagakora umuhango wo gushyingura (gushyira indabo kuri icyo kirombe bikamera nko kuzishyira ku mva).

Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’ababuze ababo mu kiriyo cy’iminsi ibiri

Mukuralinda yavuze ko Guverinoma yihanganisha imiryango yabuze ababo, kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button