AmakuruUmutekano

Huye: Polisi yarashe umugabo wibaga insinga z’amashanyarazi

Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 11 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.

Polisi ivuga ko yarashwe agiye gucika ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga.

Abaturage batuye muri aka gace uyu Nzarubara yarasiwemo, bavuga ko yari yarabazengereje kuko yacaga insinga z’amashanyarazi akajya kuzigurisha, bityo bagasigara mumwijima.

Imibare itangazwa na Polisi igaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2023 watangira kugeza muri Nzeri, abagera kuri 829 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza imiyoboro ikwirakwiza umuriro n’amazi. Gusa ariko nibura insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 12.360 zagarujwe kubufatanye bwa Polisi n’izindi nzego.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button