Amakuru

I Huye, Isambusa za 200 zatumye yica mugenzi we

Umuhungu w’imyaka 20 akekwaho kuba  yarishe umugabo w’imyaka 35 amuteye   icyuma mu gatuza bapfuye amafaranga 200 y’amasambusa yacuruzaga  nyakwigendera yari yariye ntamwishyure, akaba akomeje gukurikiranywa n’inzego z’Ibishinzwe zirimo iz’ubushinjacyaha.

Amakuru dukesha rwandanews24, avuga ko icyo cyaha cyabaye ku wa 02/04/2023 mu gihe cya kumi n’imwe z’umugoroba mu mudugudu wa Akagahaya, mu Kagari ka Nyumba, Umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye aho  yamuteye icyuma mu gatuza yikubita hasi ahita apfa.

Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yamuteye icyuma mu gatuza yikubita hasi ahita apfa, nyuma y’uko bari bamaze gutongana.

Ni ibintu byatunguye ababyumvise Bose kubona umuntu yica undi kubera amafaranga 200, ndetse Hari abakomeje kwibaza niba uyu musore yari muzima.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa  igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa  n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button