AmakuruUbuhinzi

I Kigali hagiye kongera guteranira inama mpuzamahanga y’abahinzi n’aborozi

Mu Rwanda hagiye kongera guteranira inama mpuzamahanga, ihuriza hamwe abakora ubuhinzi n’Ubworozi baturutse ku migabane itandukanye irimo Africa, Asia, Pacific, Europe n’ahandi.

Abazayitabira bazasangira ubumenyi kuburyo bakoramo ubuhinzi bwabo kinyamwunga, ibibazo bagihura nabyo, ndetse n’uburyo bashobora guhangana nabyo by’umwihariko ikigendanye n’ihindagurika ry’ikirere.

Bazahabwa umwanya kandi wo kumurika ibyo bagezeho,binyuze mu kuzana umusaruro wabo, mu imurikagurisha rizaba riri kubera kuri Lemigo Hotel, ahateganyijwe kubera inama ya FO4ACP, n’ibindi.

Iyi nama igiye kubera I Kigali mugihe hari hashize iminsi hateraniye indi yateguwe na PAFO, yahurije hamwe abagore bari munzego z’ubuyobozi mu byaro bya Afurika n’Ubudage yatangiye tariki 08 kugeza ku wa 12 Gicurasi 2023, aho bagize amahirwe yo kungurana ibitekerezo kubigendanye n’imiyoborere, ubuvugizi bakora n’ibindi.

Umwe muri 20 bari bitabiriye iyi nama witwa Petra Bentkämper, akaba n’umuyobozi wa dlv, yavuze ko umugore agira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyane cyane mu buhinzi, ngo iyo ahawe amahirwe angana n’ay’umugabo afasha mu iterambere ry’icyaro atuyemo.

Biteganyijwe ko iyi nama yahurije hamwe aba bagore 20 baturutse hirya no hino muri Afurika no mu Budage, izasorezwa mu Budage muri Nzeri uyu mwaka.

Inama mpuzamahanga nk’iyi y’abahinzi n’aborozi, yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022. Kuri iyi nshuro izitabirwa n’abarenga 50, bahagarariye imiryango yita kubuhinzi n’Ubworozi by’umwihariko, ikazatangira ku wa 16 kugeza ku wa 18 Gicurasi 2023.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button